U Rwanda rutomboye abaturanyi mu gikombe cya Afurika cya Volleyball

Muri tombola y’amatsinda y’igikombe cya Afurika cya Volleyball kizabera mu Rwanda, u Rwanda rwatomboye itsinda ririmo u Burundi na Uganda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2021 muri Kigali Convention Centre, habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, igikombe kizatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 07/09/2021 muri Kigali Arena.

Muri iyi tombola, u Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa rwashyizwe mu itsinda rya mbere (A), aho rwaje gutombora ibihugu by’abaturanyi ari byo u Burundi na Uganda, ndetse n’igihugu cya Burkina Faso.

U Rwanda rwatomboye Uganda, Burundi na Burkina Faso
U Rwanda rwatomboye Uganda, Burundi na Burkina Faso

U Rwanda kandi nk’igihugu cyakiriye irushanwa, ruhita ruhabwa amahirwe yo guhitamo ikipe bazakina ku munsi wa mbere, aho rwahisemo u Burundi, ku munsi wa kabiri bakazakina na Burkina Faso, mu gihe umunsi wa nyuma w’amatsinda u Rwanda ruzakina na Uganda.

Burkina Faso iri mu itsinda rimwe n'u Rwanda
Burkina Faso iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda

Uko tombola y’amatsinda yagenze

Itsinda A

1. Rwanda
2. Burkina Faso
3. Burundi
4. Uganda

Itsinda B

1. Tunisia
2. Nigeria
3. Ethiopia
4. Sudani y’Amajyepfo

Itsinda C

1. Cameroun
2. RD Congo
3. Mali
4. Niger

Itsinda D

1. Egypt
2. Maroc
3. Tanzania
4. Kenya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka