U Rwanda rugiye kwakira ‘Beach Volleyball’ mpuzamahanga

U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya ‘2021 FIVB Beach Volleyball World Tour’ azatangira ku itariki ya 14 kugera tariki 18 Nyakanga 2021, akazaba ari ku rwego rwa kabiri mu marushanwa mpuzamahanga ya Volleyball World.

Ni amarushanwa azabera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, akazitabirwa n’amakipe 30 y’abagabo na 30 y’abagore avuye mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ubuyobozi bwa Fédération ya Volleyball mu Rwanda butangaza ko amakipe amaze kwiyandikisha kwitabira irushanwa ubu yamaze kurenga umubare w’azakirwa kuko hamaze kwandikwa 86.

Chritian Hatumimana, Umunyamabanga wa Fédération ya volleyball mu Rwanda, avuga ko imyiteguro igeze kure.

Agira ati "Iri rushwanwa riri ku rwego rwa kabiri muri atanu azwi akomeye ku isi, kuba rigiye kwakirwa mu Rwanda hari icyo bivuze kandi amakipe menshi yamaze kwiyandikisha kuryitabira. Ubu umubare wamaze kurenga igisigaye ni ukuzareba ashoboye akaba ari yo ahabwa uburenganzira".

Hatumimana avuga ko inama zitegura irushanwa zigeze kure, akavuga ko abantu bazakina batazakoranaho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, na ho ibindi bikorwa mu kwirinda Covid-19 ni uko abantu bazakurikirana irushanwa bagomba kuba bipimishije Covid-19, hakazashyirwaho imiryango ibiri yinjira ahabera irushanwa, kandi abantu bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kwakira 30% by’abagomba kurikurikirana.

Hatumimana avuga ko ubusanzwe irushanwa rigomba kwitabirwa n’amakipe 42 mu bagore na 42 y’abagabo, ariko amakipe yasabye amaze kurenga.

Agira ati " Fédération International izagenzura abemewe kugira ngo abe ari bo bitabira irushanwa kuko ubu amaze kuba 46 ku bagore na 46 ku bagore".

Ubusanzwe amarushanwa mpuzamahanga muri Beach volley agira ibyiciro bitanu, urwego rwa mbere ni rwo rworoheje ruhabwa igihugu cyakiriye amarushanwa bwa mbere, harebwa niba igihugu gifite ubushobozi, na ho irya kabiri risumbye irya mbere.

Ibihembo biteganyijwe mu irushanwa ni miliyoni 50 zigabanwa n’amakipe y’abagore n’abagabo yageze mu kiciro cya kabiri bivuzeko ari amakipe umunani, icyakora ibihembo bishobora kwiyongera bitewe n’uko Fédération International yabiteguye.

Nk’igihugu kizakira amarushanwa kizatanga amakipe abiri muri buri cyiciro, ndetse ikipe yamaze gutangira imyiteguro i Rubavu ikazerekeza muri Maroc muri uku kwezi mbere y’amajonjora y’umukino wanyuma wa Beach Volleyball Continental Cup y’uyu mwaka, izaba ku ya 21-28 Kamena i Agadir muri Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka