U Rwanda rugiye kwakira amakipe 56 mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball

Muri Kanama uyu mwak mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, rikazahuza amakipe 56 mu bagabo n’abagore aturutse ku isi yose.

Ni irushanwa biteganyijwe ko rizabera mu karere ka Rubavu Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019, rikazitabirwa n’ibihugu bya mbere ku isi muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, aho u Rwanda ruzakira iri rushanwa byibura rugomba guhagararirwa n’amakipe atandatu (atatu y’abagore n’atatu y’abagabo).

Amakipe 56 aturutse mu mpande zose z'isi azaba ari mu rwanda mu kwezi gutaha
Amakipe 56 aturutse mu mpande zose z’isi azaba ari mu rwanda mu kwezi gutaha

Amakipe azemererwa kwitabira iri rushanwa azagenwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi, aho agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Kuba ari mu bihugu 20 bya mbere ku isi ku urutonde rwa FIVB, igihugu cyakiriye irushanwa kigomba kugira byibura amakipe atatu, kuba mu bihugu bibiri muri buri cyiciro byibura bizahabwa ubutumire na FIVB (Wild card).

Guy Rurangayire, Umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yatangaje ko ku bufatanye na Leta y'u Rwanda irushanwa rizagenda neza
Guy Rurangayire, Umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yatangaje ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda irushanwa rizagenda neza

Aya makipe akazatangazwa iminsi 21 mbere y’uko irushanwa ritangira, mu gihe ikipe ya mbere izahabwa igihembo cya 4,600,000 Rwfs byibura haba ku bagabo ndetse no ku bagore

Perezida wa FRVB Karekezi Léandre yatangaje ko ubu gahunda igezweho ari ugutanganya ibikorwa remezo bizakoreshwa muri iri rushanwa
Perezida wa FRVB Karekezi Léandre yatangaje ko ubu gahunda igezweho ari ugutanganya ibikorwa remezo bizakoreshwa muri iri rushanwa

Iri rushanwa ryiswe Rubavu Beach Volleyball Tour, rizaterwa inkunga na Leta y’u Rwanda, rizakinwa mu byiciro bibiri aho hazabanza icyiciro cy’amajonjora, nyuma bakurikizeho icyiciro cyo gukuranwamo, rikazasozwa ritwaye akayabao ka agaciro ka 350,000,000 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka