U Rwanda na Kenya barahatanira itike y’igikombe cy’Isi

Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 muri Volleyball, u Rwanda kuri uyu wa Kane rurakina na Kenya itsinda ibone itike y’igikombe cy’isi.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Botswana amaseti 3-0 ( 25-16, 25-17 na 25-19) kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mu bagore iraza kwisobanura n’ikipe ya Kenya iri iwayo, itsinda ikaza guhita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Slovenia.

Ikipe y'u Rwanda ishaka itike y'igikombe cy'Isi
Ikipe y’u Rwanda ishaka itike y’igikombe cy’Isi

Aya marushanwa ari kubera muri Kenya, ikipe y’igihugu ya Egypt yo yamaze kwibonera itike nyuma yo gutsinda imikino yose imaze gukina harimo n’u Rwanda na Kenya, ikaba itegereje iza kuba iya kabiri muri iyi mikino ngo bizahagararire Afurika mu gikombe cy’Isi.

Abakobwa b'u Rwanda baraye batsinze Botswana amaseti 3-0
Abakobwa b’u Rwanda baraye batsinze Botswana amaseti 3-0
Abouba Sibomana, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bakina muri Gor Mahia yo muri Kenya bari baje gushyigikira u Rwanda kuri uyu mugoroba
Abouba Sibomana, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bakina muri Gor Mahia yo muri Kenya bari baje gushyigikira u Rwanda kuri uyu mugoroba

Umukino ugomba guhuza u Rwanda na Kenya uteganyijwe kuri uyu wa Kane ku i Saa kumi zo muri Kenya, ari zo Saa Cyenda z’amanywa mu Rwanda, mu gihe Egypt iza kuba ikina na Botswana ku i Saa Saba z’i Kigali.

Ikipe ya Egypt yo yamaze kwibonera itike y'igikombe cy'Isi
Ikipe ya Egypt yo yamaze kwibonera itike y’igikombe cy’Isi

Muri aya marushanwa, u Rwanda rumaze gukina imikino itatu, aho rwatsinze Senegal amaseti 3-1, rutsindwa na Egypt amaseti 3-0, rutsinda Botswana amaseti 3-0, uyu munsi rukaba rukina umukino wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ARIKO MUBASHAKIRE AMAKABUTURA BERE KUZONGERA GUKINA BAMBAYE AMAKZRISO UYU SI UMUCO

mupenzi K yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka