U Rwanda muri All African Games nyuma yo gutsinda Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakatishije itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (All African games)izabera muri Congo Brazza-Ville ihagarariye akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu amaseti atatu kuri abiri.

Kuri uyu wa mbere kuri Petit Stade Amahoro mu mukino wasozaga indi, mu mikino yo gushakisha itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (All African games), ikipe y’iguhugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball yatsinze ikipe y’igihugu ya Kenya amaseti 3-2 bituma u Rwanda rurangiza ku mwanya wa mbere ndetse runegukana igikombe.

Ikipe y'u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere
Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere

Mu iseti ya mbere y’umukino, Kenya yayitsinze ku manota 25 kuri 17 n’ubwo u Rwanda rwari rwatangiye rurusha kenya ariko biza kurangira ariyo iyegukanye.

Mu iseti ya kabiri u Rwanda rwaje kugaruka neza maze rwigaranzura Kenya ku kazi gakomeye k’abasore barimo Yakan Guma Laurence, Ntagengwa Olivier ndetse na Mugisha Ivan wabahaga imipira, maze u Rwanda ruyitsinda ku manota 25-22

Iseti ya gatatu y’umukino yaje kwegukanwa n’u Rwanda biyoroheye ku manota 25-18 maze iya kane byasabaga ko u Rwanda rutsinda ngo rwegukane umwanya wa mbere yaje gutsindwa na Kenya bigoranye ku manota 27-25.

Amakipe yombi nyuma yo kunganya amaseti abiri kuri abiri haje kwiyambazwa iseti ya nyuma ubusanzwe ikinirwa ku manota 15.

Dusabimana Vincent (Gasongo) yabujije imipira myinshi y'abanya kenya kugera mu gice cy'ikipe y'u Rwanda
Dusabimana Vincent (Gasongo) yabujije imipira myinshi y’abanya kenya kugera mu gice cy’ikipe y’u Rwanda

Ku murindi w’abafana benshi bari buzuye Petit Stade Amahoro ndetse n’imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena Honorable Bernard Makuza, Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Uwacu Julienne, abasore b’ u Rwanda bagarukanye imbaraga nyinshi maze batsinda Kenya bayikubye kabiri mu bitego aho bayitsinze ku manota 15-7, maze umukino urangira ari amaseti 3-2.

Nyuma y’iyi mikino yari yatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 02 Gicurasi 2015, igahuza ibihugu bine aribyo Rwanda,Kenya,Burundi na Uganda yaje kurangira ndetse hanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza.

Abahawe ibihembo

Best Server (uwarengeje neza imipira):Ndamukunda Flavien

Best receiver(Uwagaruye neza imipira) :Apollon wakiniraga Uganda

Best setter (uwatangaga neza imipira): Nsabimana Mahoro Ivan

Best blocker (uwakumiriye imipira neza): Dusabimana Vincent (Gasongo)

Best libero: Peter Kabati ukinira Uganda

MVP/Most Valuable Player (Umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose): Yakan Guma Lawrence

U Rwanda rwihariye ibihembo by'abakinnyi bitwaye neza
U Rwanda rwihariye ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa, u Rwanda rwahise rubona itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville kuva tariki ya 4 kugera tariki ya 19 Nzeli 2015.

U Rwanda rukaba rwaranabonye indi tiki yerekeza mu mikino nyafurika ariko mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) nyuma yo gutsinda u Burundi ku mukino wa nyuma, mu mikino yabereye i Dar-Es-Salaam mu kwezi kwa Mata 2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka