Turi mu itsinda rikomeye cyane,ariko tuzagerageza dutsinde mo imikino nk’itatu kugira ngo dukomeze-Paul Bitok

Nyuma yo gushyirwa mu itsinda rya mbere rigaragaramo ibihugu bisanzwe bikomeye,umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok yatangaje ko kugira ngo babashe gukomeza byibuze bibasaba gutsinda imikino itatu muri iryo tsinda,aho bagomba guhera kuri Maroc kuri uyu wa gatatu

Ku i Saa munani za hano mu Rwanda nibwo muri Egypt haza gutangira igikombe cy’Afrika mu mukino w’intoki wa Volleyball aho umukino wa mbere uza guhuza kuri yo saha ikipe ya Cameroun n’ibirwa bya Maurice, mu gihe nyuma yaho ku i saa kumi u Rwanda ruza kuba ruhatana na Maroc.

Muri Tombola y’uko amakipe azahura yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri,u rwanda rwaje kwisanga mu itsinda rya kabiri ririmo Tunisia,Maroc,Ibirwa bya Maurice ndetse na Cameroon.

U Rwanda ruratangira iyi mikino ruhatana na Maroc
U Rwanda ruratangira iyi mikino ruhatana na Maroc
Ibirwa bya Maurice hari hashize imyaka 14 bidakina iyi mikino
Ibirwa bya Maurice hari hashize imyaka 14 bidakina iyi mikino

Nyuma yo kwisanga muri iri tsinda,umutoza w’ikipe y’igihug Paul Bitok yatangaje ko iri tsinda abona rikomeye,ariko ko bagomba gukora ibishoboka byose bakitwara neza bahereye kuri Maroc bakina kuri uyu munsi.

Paul Bitok ati "Ndakeka ko iri tsinda rikomeye ugereranije n’itsinda rindi, umukino wa Maroc nawo ni umukino ukomeye kuko ni ubwa mbere dukinnye,nta kipe n’imwe izi indi, byibuze mu iseti ya mbere nibwo tuba tumaze kumenyana".

"Tugomba gutangira uyu munsi tugerageza kwitwara neza mu mukino wa mbere, kuko urebye mu mateka ,kwitwara neza mu mukino wa mbere biratugora,ngomba gutera abakinnyi banjye akanyabugabo kuko turamutse dutsinzwe uyu munsi,byazatugora mu mikino ikurikira" Paul Bitok aganira n’itangazamakuru

Mbere y'imikino ya Zone 5,abasore b'u Rwanda bari bakoreye imyitozo muri Cameroun
Mbere y’imikino ya Zone 5,abasore b’u Rwanda bari bakoreye imyitozo muri Cameroun
Uko imikino yose izagenda
Uko imikino yose izagenda
Muri Tombola yashyize amakipe mu matsinda
Muri Tombola yashyize amakipe mu matsinda

Nyuma y’uyu mukino w’u Rwanda haraza kuba umuhango wo gufungura ku mugaragaro aya marushanwa ku i Saa moya,maze Saa mbili z’ijoro habe umukino wo gufungura amarushanwa ku mugaragaro uhuza Egypt ifite iki gikombe na Kenya

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka