Tayson wakiniraga UTB yamaze kwerekeza muri Gisagara VC

Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club amasezerano y’Imyaka ibiri (2), ni ukuvuga kugeza 2023.

Tyson yerekeje muri Gisagara VC
Tyson yerekeje muri Gisagara VC

Niyogisubizo Samuel yageze muri kaminuza y’Ubucyerarugendo Inkoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) mu kwezi k’Ukwakira 2018 avuye mu ikipe ya Kirehe Volleyball na Kigali Volleyball Club.

Yanafashije mu irushanwa rya EALASCA (East Africa Local Authorities, Sports and Culture Associations) ryabereye i Kigali muri 2015, nyuma yo gutsinda Nairobi amaseti 3-1. Tyson yakomeje gufasha ikipe ye ya UTB kuko yaje no kuyifasha kwegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Preseason 2018-2019) anaba umukinnyi wahize abandi (MVP).

Tyson wikinaga umupira w’amaguru mu buto bwe cyane ko yigeze no guhagararira ikigo cya Rurenge Protesters mu marushanwa y’urubyiruko (Youth Championship), avuga ko umukinnyi afataho ikitegererezo muri Volleyball ari Nsabimana Eric bakunda kwita Machine, ubu akaba ari Vice President muri federasiyo ya volleyball.

Niyogisubizo yerekeje muri Gisagara Volleyball Club ku masezerano ye habura umwaka umwe gusa, ikipe ye (yakinagamo UTB VC) ikaba yari imaze gusenyuka nyuma y’uko babwiwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza ko itazongera kubaho ukundi kubera ikibazo cy’ubukungu.

Nta gihindutse Tyson ukunzwe na benshi mu Rwanda azakinira umukino we wa mbere iyo kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda mu irushanwa ry’umusoreshwa mwiza (Best taxpayer) riteganyijwe ku italiki ya 27-28 ugushyingo uyu mwaka, mbere y’uko bakina Gisagara Tournament iteganyijwe mu ntangiriro z’Ukuboza.

Tayson avuye muri UTB
Tayson avuye muri UTB
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka