Sitting Volleyball: Bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi(Amafoto)

Ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore yakoreye imyitozo ya nyuma muri BK Arena yitegura Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball(volleyball ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye) kikazabera mu Misiri.

Ni imyitozo yakozwe inshuro ebyiri ku munsi yaba mu gitondo ndetse na nimurogoroba. Ku ikipe y’abagore, mu myitozo ya mu gitondo bakoze amakipe abiri, imwe iyobowe na kapiteni Mukobwankawe Liliane, indi iyobowe na visi kapiteni Sandrine. Muri uyu mukino bakinnye iseti imwe maze ikipe iyobowe na kapiteni itsinda amanota 25-20 maze hakurikiraho abagabo na bo bakora imyitozo yari yateguwe n’umutoza Dr Mossad Rashad.

Nk’uko byari biteganyijwe, ku gicamunsi amakipe yombi yongeye gukora imyitozo yari iya nyuma, aho kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri ikipe y’abagore ari yo yabanje gukora imyitozo ikurikirwa n’ikipe y’abagabo. Imyitozo yabaye ku wa Gatatu nimugoroba yakurikiwe n’Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe waganirije abakinnyi, abaha ubutumwa ubwo imyitozo y’ikipe y’abagore yari irangiye na bo bamushimira ubufasha bwose bahawe mu kwitegura neza.

Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste yashimiye Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe na Rwego Ngarambe(wambaye ishati) ushinzwe siporo ku bufasha babahaye mu myiteguro
Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste yashimiye Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe na Rwego Ngarambe(wambaye ishati) ushinzwe siporo ku bufasha babahaye mu myiteguro

Muri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball 2023, u Rwanda na Misiri ni byo bizahagararira Afurika dore ko ari na byo bihugu bibiri bya mbere muri uyu mukino. Misiri ni iya mbere mu bagabo, u Rwanda rukaba urwa kabiri. Ni mu gihe ari urwa mbere mu bagore naho Misiri muri iki cyiciro ikaba iya kabiri.

Amakipe yombi yafatanye ifoto ku munsi w'imyitozo ya nyuma
Amakipe yombi yafatanye ifoto ku munsi w’imyitozo ya nyuma

Biteganyijwe ko mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023 aribwo amakipe yombi azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Misiri ahazabera iki gikombe cy’Isi kizatangira tariki 11 kugeza 19 Ugushyingo 2023.

Amakipe arahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu Gatanu saa 04h05 anyure Entebbe muri Uganda aho azagera saa 6h05 za mu gitondo ahaguruke saa 6h55.

Biteganyijwe ko kugera i Cairo mu Misiri ari ku isaha ya saa 11h25(ku manywa). Urugendo rwose hamwe muri rusange biteganyijwe ko rumara amasaha 7h20.

Mbere y'imyitozo babanje kuganira n'umutoza
Mbere y’imyitozo babanje kuganira n’umutoza
Ikipe y'u Rwanda y'abagore ya sitting volleyball iri ku mwanya wa mbere muri Afurika kandi bafite intego yo kwitwara neza muri iki Gikombe cy'Isi cya Volleyball ikinwa n'abafite ubumuga bw'ingingo zitandukanye
Ikipe y’u Rwanda y’abagore ya sitting volleyball iri ku mwanya wa mbere muri Afurika kandi bafite intego yo kwitwara neza muri iki Gikombe cy’Isi cya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye
Vuningabo Emile usanzwe ari umubitsi wa NPC ni we kapiteni w'Ikipe y'abagabo
Vuningabo Emile usanzwe ari umubitsi wa NPC ni we kapiteni w’Ikipe y’abagabo
Mukobwankawe Liliane, Kapiteni w'ikipe y'abagore, avuga ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza
Mukobwankawe Liliane, Kapiteni w’ikipe y’abagore, avuga ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza
Abakobwa bigabanyijemo amakipe abiri bakina umukino w'iseti imwe
Abakobwa bigabanyijemo amakipe abiri bakina umukino w’iseti imwe
Ikipe y'abagabo iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika inyuma ya Misiri ya mbere
Ikipe y’abagabo iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika inyuma ya Misiri ya mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka