Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda agiye kwerekeza muri Bosinia Herzegovina

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.

Ikipe y’abagabo igizwe n’abakinnyi 12 ndetse ni iy’abagore nayo igizwe n’abakinnyi 12, nibo batoranyijwe n’umutoza w’amakipe y’Igihugu, umunya misiri, Dr. Mossad Rashad.

Ayo makipe amaze iminsi akora imyitozo mu bice bitandukanye by’Igihugu, ariko nyuma bagahurizwa hamwe mu Karere ka Gisagara mu nzu y’imikino y’aka karere, aho bakoraga imyitozo iminsi 3 nyuma bagasubira mu macumbi yabo. Guhera tariki ya 14 Ukwakira nibwo biteganyijwe ko abakinnyi bose bahamagawe bazashyirwa mu mwiherero, aho noneho bazajya bakora imyito badataha mbere y’uko bazafata rutemikirere berekeza muri Bosinia Herzegovina tariki ya 31 Ukwakira 2022.

Shampiyona y’Isi izatangira tariki ya 1 Ugushyingo, aho umugabane w’Afurika uzahagararirwa n’ibihugu 4 muri rusange abagabo n’abagore, aho u Rwanda na Misiri aribyo bihugu byonyine bizatanga amakipe y’Ibihugu kuko n’ubundi nibyo bihugu biyoboye ibindi muri uyu mukino ku rwego rw’Afurika.

Ni ku nshuro ya 3 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball igiye kwitabira shampiyona y’Isi nyuma ya 2016, mbere yuko bajya mu mikino ya Paralympic Games yabere i Rio de Janeiro ndetse na 2018 mu gihugu cy’u Buholandi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore, niyo ifite amateka meza muri iyi shampiyona y’Isi igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, kuko ubwo ubushize muri 2018 yabaye iya 13 mu bihugu 16 nyuma yo guhigika ibihugu nka Croatia, Hungary na Finland.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka