Shampiyona ya Volleyball izasubukurwa mu kwezi kwa Nzeri

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryemejeko shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore izakomereza aho yari igeze mu kwezi kwa Nzeri 2020.

GIsagara VC ni yo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona
GIsagara VC ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona

Byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda n’abanyamuryango baryo, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwirinda Coronavirus.

Iyi nama yemeje imyanzuro itatu, harimo ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo izasubukurwamu mpera z’ukwezi kwa cyenda, hakinwe umukino umwe wari usigaye, ubundi hakurikireho kamarampaka. Muri kamarampaka hakazakinwa imikino itatu, ikipe izatsinda ibiri muri itatu ihabwe igikombe mu rwego rwo gukoresha igihe gito.

Undi mwanzuro ni uko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore izakomeza guhera ku itariki ya 11/09/2020 hakinwa imikino yo kwishyura, hakurikireho kamarampaka. Izi shampiyona zombi biteganyijwe ko zigomba kurangirana n’ukwezi k’Ukwakira.

UTB VC irashaka kwegukana igikombe cya kabiri yikurikiranya
UTB VC irashaka kwegukana igikombe cya kabiri yikurikiranya

Shampiyona z’icyiciro cya kabiri (Abagore n’Abagabo) zasheshwe, ahubwo hazahita hatangira umwaka mushya 2020-201.

Shampiyona yahagaze igeze ku munsi wa cyenda, ikipe ya Gisagara VC ifite amanota 21, ikurikiwe na REG VC ifite amanota 22 . Mu bagore shampiyona iyobowe na UTB y’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka