Shampiona ya Volleyball iratangizwa n’ibirori by’abahanzi bakunzwe mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Shampiona ya Volleyball mu Rwanda iza gutangira, ikazatangizwa n’ibirori bizaba birimo bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mukino wa Volleyball mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018, imikino izabera kuri Petit Stade Amahoro, ndetse n’undi umwe uzabera muri IPRC y’i Burengerazuba.
Gahunda y’imikino y’umunsi wa mbere, Tariki 10-11-2018
11h00: Kirehe VC-IPRC West (IPRC West i Karongi.)
12h00: UTB VC- APR VC (Petit Stade Amahoro i Remera)
14h00: Gisagara VC- IPRC East (Petit Stade Amahoro i Remera)
17h00: UTB VC-REG VC (Petit Stade Amahoro i Remera)
Uretse iyi mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona mu bagabo, tariki 10 Ugushyingo 2018 hateganyijwe n’igikorwa cyo gutangiza gahunda yo gutegura shampiyona y’isi mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga "Beach Volleyball" (2019 FIVB Beach Volleyball World tour), aho izabera mu Rwanda mu karere ka Rubavu tariki 21-24 Kanama 2019.
Iyi mikino yose ndetse n’ibi birori, bizaba bisusurutswa n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Riderman, Charly na Nina, Senderi International Hit, Mico The Best, Miss Erica, ndetse na Ama G The Black.
Umwaka ushize w’imikino wa Shampiona igikombe cyari cyegukanwe n’ikipe ya Gisagara , Ikipe ya REG iza ku mwanya wa kabiri, naho UTB iza ku mwanya wa Gatatu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|