Shampiona ya Volleyball irakomeza mu gihe imikino ya Rayon Sports yimuwe
Shampiona y’umukino w’intoki wa Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho imikino ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo yamaze gushyirwa mu cyumweru gitaha.
Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikino yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, igikombe cyaje kwegukanwa n’ikipe ya Rayon Sports,Shampiona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball nayo iraza kongera gusubukurwa kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR Vc wamaze kwimurwa ushyirwa taliki ya 17/06/2015,ukazabera kuri Petit Stade Amahoro, mu gihe uwa Rayon Sports na INATEK wari wahagaritswe kubera imvura ndetse n’ikirere cyari gitangiye kwijima,washyizwe ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha taliki ya 20/06/2015.
Imikino iteganijwe
Ku wa gatandatu,13/06/2015 (10h00)
KVC-INATEK (Club Rafiki)
Rusumo High Scholl-LDN (Rusumo)
UBT-KIREHE (UBT)
Ku Cyumweru
UBT-Rusumo High School
Icyiciro cya kabiri
Ku wa Gatandatu,13/06/2015
GSOB-UR HUYE (GSOB), 10h00
St Joseph-IPRC SOUTH (St Joseph), 10h00
PSVF-UR HUYE (PSVF), 15h00
Ku cyumweru,14/06/2015
IPRC SOUTH –GSOB (IPRC)
St Joseph-PSVF (PSVF)
College Christ Roi-UR HUYE (Christ Roi)
UR Huye-College Of Education (UR Huye)
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|