Rwanda Volleyball U21 yatsinze iya Fenerbahce mu mukino wa gicuti

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yatsinze iya Fenerbahce amaseti atatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye Istanbul muri Turukiya aho yagiye gukorera imyitozo yitegura igikombe cy’isi kizahabera mu mpera z’uku kwezi.

Nubwo ikipe y’u Rwanda itozwa na Paul Bitok yatsinze Fenerbahce ariko zakinnye umukino ukomeye ku mpande zombi kuko iseti ya mbere yarangiye u Rwanda rutsinze amanota 25-18, iya kabiri irangira u Rwanda rutsinze amanota 25-22, naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 25-23.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda avuga ko n’ubwo batsinze bagifite byinshi byo gukosora mbere yo kujya mu gikombe cy’isi.

Ati “Uyu munsi abakinnyi banjye bakinanye imbaraga tubasha gutsinda n’ubwo twakinaga n’ikipe ikomeye. Gusa abakinnyi banjye baracyafite amakosa yo kugarira nabi (block) ndetse no gutanga imipira (service) ariko tugiye kubikosora ku buryo tuzajya mu gikombe cy’isi tumeze neza”.

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball y'abatarengeje imyaka 21 mu myitozo muri Turukiya.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 21 mu myitozo muri Turukiya.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje imyitozo kuri uyu wa mbere, ikazongera gukina umukino wo kwishyura na Fenerbahce ku wa kabiri tariki 13/08/2013.

Mu gikombe cy’isi kizabera muri Turukiya kuva tariki 22/08/2013, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rimwe na Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Tuniziya na Canada.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina tariki 22/8/2013 saa sita z’amanywa, ruzahura na Reta Zunze ubumwe za Amerika.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21 igiye mu gikombe cy’isi, nyuma y’iya barumuna babo batarengeje imyaka 19 bagiye mu gikombe cy’isi muri Mexique ariko ntibabasha gutsinda umukino n’umwe, bahita basezererwa.

Theoneste Nisingziwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka