Rwanda Volleyball U19 yatsinzwe n’Ubufaransa mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19 yatsinzwe n’Ubufaransa mu mukino wayo wa mbere w’igikombe cy’isi kirimo kubera muri Mexique.

Muri uwo mukino, Ubufaransa bwarushije cyane u Rwanda maze umukino urangira Ubufaransa butsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-12, 25-18).

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Jean Marie Nsengiyumva, avuga ko Ubufaransa bwabakinishije umupira wo ku rwego rwo hejuru ku buryo yemera ko barushijwe cyane.

Habanje gukorwa imyiyereko mbere y'uwo mukino.
Habanje gukorwa imyiyereko mbere y’uwo mukino.

“Uyu mukino wari ukomeye cyane kuri twe kuko ikipe y’ubufaransa irakomeye cyane, ifite ubuhanga n’amayeri menshi yakoresheje ku buryo wasangaga barusha cyane abakinnyi banjye. Byagaragaye ko abakinnyi b’Ubufaransa bamenyereye amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru kuturusha”.

Nsengiyumva avuga ko agifite icyizere cy’uko bazitwara neza mu mikino isigaye bakaba bakomeza muri iri rushanwa, kuko basigaje gukina indi mikino itatu.

Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wayo wa kabiri kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/6/2013, ikina na Finland.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda avuga ko yasabye abakinnyi be ko bagomba kuyitsinda kugirango bibongerere akanyabugabo kandi bibahe amahirwe yo gukomeza guharanira kugera kure mu gikombe cy’isi.

Ikipe ya Finland bazakina nayo izaba ishaka kubona intsinzi ya mbere muri iryo rushanwa nyuma yo gutsindwa umukino wayo wa mbere na Iran amaseti 3-2.

Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda baririmba indirimo yubahiriza igihuhu.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda baririmba indirimo yubahiriza igihuhu.

Ikipe y’u Rwanda yagiye mu gikombe cy’isi nyuma y’ibyumweru yari imaze muri Turukiya ihakorera imyitozo ndetse ikaba yaranahakiniye imikino ya gicuti.

Ubwo bahagurukaga muri Turukiya berekeje muri mu gikombe cy’isi muri Mexique, umutoza Jean Marie Nsengiyumva yatangaje ko imyiteguro bakoreye muri Turukiya ihagije kugirango bazitware neza mu gikombe cy’isi.

Muri icyo gikombe cy’isi u Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’Ubufaransa, Iran, Finland n’Uburusiya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka