Rwanda Revenue na REG begukanye Memorial Rutsindura 2017

Rwanda Revenue mu bagore na REG mu bagabo ni zo zegukanye irushanwa "Memorial Rutsindura" ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara

Kuri iki cyumweru mu ishuli rya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda habereye imikino ya nyuma isoza irushwanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsimu mwaka wa 1994, akaba yari umutoza muri iki kigo, ndetse akaba yaranabaye Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.

Ikipe ya REG yitwaye neza kuri uyu munsi
Ikipe ya REG yitwaye neza kuri uyu munsi

Muri iyi mikino yari irimo ibyiciro byinshi, yaje gusozwa amakipe ya APR Vc mu bagabo no mu bagore atsindiwe ku mukino wa nyuma na Rwanda na Revenue na REG vc.

Uko amakipe yagiye yegukana ibikombe

Mu mukino wa Beach Volleyball, ikipe igikombe cyatwawe yitwa Umucyo yari igizwe na Ismael na Hitayezu, bahawe ibihumbi 100

Umuyobozi mukuru wa Kigali Today, Jean Charles Kanamugire atanga igihembo ku ikipe yabaye iya mbere muri Beach-Volley
Umuyobozi mukuru wa Kigali Today, Jean Charles Kanamugire atanga igihembo ku ikipe yabaye iya mbere muri Beach-Volley

Mu cyiciro cy’amashuri abanza igikombe cyatwawe na Ecole primaire Simbi itsinze Mbazi, ihabwa Sheki y’ibihumbi 50 n’imipira yo gukina

Mu cyiciro cya Tronc Commun igikombe cyatwawe na Christ Roi yahembwe ibihumbi 150, nyuma yo gutsinda PSVF Karubanda.

Mu cyiciro cy’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri (Serie B) iya mbere yabaye Groupe Scolaire Officiel de Butare(Indatwa) yatwaye igikombe itsinze Petit Séminaire Karubanda amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 200Frws.

Mu cyiciro cy’abakinnyi batabigize umwuga (Veterans), igikombe cyatwawe na Veterans itsinze Relax Club, ihembwa ibihumbi 250

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya Rwanda Revenue yegukanye igikombe itsinze APR Vc amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 250

Ikipe ya Rwanda Revenue nyuma yo kwegukana iki gikombe yari yanatwaye umwaka ushize
Ikipe ya Rwanda Revenue nyuma yo kwegukana iki gikombe yari yanatwaye umwaka ushize

Mu cyiciro cy’amakipe akina icyiciro cya mbere, ikipe ya REG Vc yegukanye iki gikombe itsinze APR Vc amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 250Frws.

Umukino wa nyuma wahuje APR Vc na REG wari urimo guhangana cyane
Umukino wa nyuma wahuje APR Vc na REG wari urimo guhangana cyane

Umwana wa Rutsindura Alphonse wabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikirezi Alaine uba usigaye atuye muri Canada yari yaje kwitabira iri rushanwa, yashimiye abagize uruhare ngo iri rushanwa ribe ndetse n’abakomeje kubakira ku byo umubyeyi we yari yarubatse

Umuryango wa Rutsindura wahawe igikombe ushimirwa uruhare wagize mu guteza imbere Volleyball mu Rwanda
Umuryango wa Rutsindura wahawe igikombe ushimirwa uruhare wagize mu guteza imbere Volleyball mu Rwanda

Yagize ati "Ndashimira abitanze bose ngo iri rushanwa ryagenze neza, ndashimira abagize uruhare mu kwibuka umubyeyi, nkabashimira ko mwazirikanye imizi yashinzwe na Papa wanjye, ibyo yubatse bikaba bigeze kure, twari dutuye hafi aha, tukajya tuza kureba imipira, twahasangaga urukundo n’urugwiro"

Iri rushanwa Memorial Rutsindura ryakinwaga ku nshuro ya 15, ryari ryitabirwe n’amakipe 35 ari na bwo bwa mbere ryitabiriwe n’amakipe menshi, rikaba ryarabereye ku bibuga bitandukanye biri mu karere ka Gisagara na Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka