Rwanda Revenue n’Indatwa begukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba

Mu rwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha mu Karere ka Huye haraye hasojwe amarushanwa y’imikino ya Volleyball, yo kwibuka ku nshuro ya 7 Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ayobora iri shuri.

Ni amarushanwa yatangiye kuwa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, asozwa kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017.

Aya marushanwa yari yitabiriwe n’amakipe ari mu byiciro bitatu ari byo, icyiciro cy’abari n’abategarugori,icyiciro cy’amakipe y’abagabo bakina mu cyiciro cya mbere, icyiciro cy’amakipe y’abasheshe akanguhe ndetse n’amakipe y’abanyeshuri.

Indatwa n'Inkesha nibo batwaye igikombe mu makipe y'abanyeshuri
Indatwa n’Inkesha nibo batwaye igikombe mu makipe y’abanyeshuri

Muri aya marushanwa mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ikipe ya Ruhango VC yahuye na Rwanda Revenue Authority ku mukino wa nyuma, RRA itsinda Ruhango VC amaseti 3 ku busa.

Ikipe ya Rwanda Revenue ni yo yabaye iya mbere mu makipe y'abari n'abategarugori
Ikipe ya Rwanda Revenue ni yo yabaye iya mbere mu makipe y’abari n’abategarugori

Mu cyiciro cy’amakipe y’abanyeshuri, Petit seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda yatsinzwe na Groupe scolaire Indatwa n’Inkesha, amaseti atatu kuri imwe, naho mu cyiciro cy’amakipe makuru, ikipe ya Kirehe VC itsinda iya UTB VC amaseti 3 ku busa.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin uyobora ishuri rya GS Indatwa n’Inkesha, yashimiye amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, ndetse anashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa ry’uyu mwaka rigenda neza.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin uyobora Indatwa n'Inkesha school
Padiri Rwirangira Pierre Celestin uyobora Indatwa n’Inkesha school

Avuga kandi ko Padiri Kayumba witirirwa iri rushanwa, yari uwihayimana w’intangarugero,kandi akaba yarakoze umurimo we wo kurera neza, ibyo akaba ari byo bituma abantu bahora babimwibukira.

Ati:”Uwamunyuze imbere wese aracyamwibuka, yangaga amafuti, agakunda ukuri, kandi agahora asaba abana gutera imbere, ku buryo ibyo byose hamwe n’ibindi byinshi tubimwibukiraho”.

Abafana biganjemo abanyeshuri bari benshi cyane
Abafana biganjemo abanyeshuri bari benshi cyane

Uretse kurera kandi Padiri Kayumba yari n’umwe mu bari bagize komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ku buryo umusanzu we mu kunga Abanyarwanda nawo abantu bawumwibukiraho.

Padiri Kayumba Emmanuel wayoboraga Indatwa n'Inkesha school, ni we wibukwaga muri iki kigo
Padiri Kayumba Emmanuel wayoboraga Indatwa n’Inkesha school, ni we wibukwaga muri iki kigo

Abitabiriye aya marushanwa bashimiye ubuyobozi bw’iri shuri bwayateguye, ndetse bamwe mu bayobozi b’amakipe bavuga ko iri rushanwa rifasha abakinnyi guhorana imbaraga ndetse no gutegura indi mikino mu marushanwa yose baba bagomba kwitabira.

Padiri kayumba Emmanuel yavutse mu mwaka wa 1954, yitaba Imana ku itariki ya 10 Gashyantare 2009.

Amarushanwa yo kumwibuka yatangiye gukinwa mu 2011, akaba akinwa buri gihe mu kwezi kwa Gashyantare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biranejeje Kayumba yatumye MBA umugabo kuberara discipline no gukunda ibyo ukora yadutozaga burigihe.iteka yajyaga agira ati s’instruire Pour mieu servire.RIP to him again.nizeyo 3ans.

Evariste Ahish yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka