Ruhango Volley ball Club “RVC” yatsinzwe n’imfura zayo zisigaye zikinira APR na RRA

Mu mukino wa gicuti wahuje abahoze bakina mu ikipe ya Ruhango Volley ball Club (RVC) nyuma bakaza kujya gukina mu makipe akomeye nka APR na RRA, batsinze abasigaye bakina muri iyi kipe amaseti 3-1.

RVC ni ikipe y’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye Indangaburezi kiri mu karere ka Ruhango, iyi kipe izwiho ubuhanga cyane mu mukino wa volleyball, kuko yagiye yegukana ibikombe byinshi cyane cyane mu marushwanwa yo mu bigo by’amashuri ku rwego rw’igihugu.

Kenshi iyo abakina muri iyi kipe bashoje amashuri yisumbuye, usanga barwanirwa n’amakipe akomeye hano mu gihugu. Akaba ari yo mpamvu abagiye banyura muri iyi kipe bakajya mu yandi makipe akomeye bishyira hamwe bakaza gukina na bagenzi babo, basigaye bakinira iyi kipe.

Imfura za RVC (bambaye ubururu hejuru) zirimo gukina na barumuna babo.
Imfura za RVC (bambaye ubururu hejuru) zirimo gukina na barumuna babo.

Uyu mukino wabaye tariki 09/02/2014 wari witabiriwe n’abantu benshi, warangiye abanyuze muri RVC batsinze amaseti 3 kuri 1 y’abakina muri iyi kipe ubu.

Kagabo Mansuet, umuyobozi w’ikipe ya RVC, yavuze ko iyi ari intera ikomeye kubona abana bagiye barera muri iyi kipe bakaba bari mu yandi makipe akomeye mu gihugu.

Avuga ko intego bafite ari ugukomeza gukangurira abakiri bato cyane cyane abakobwa kwitabira siporo kuko ibafasha kwirinda byinshi mu buzima bwabo.

Abagize ikipe ya RVC (Ruhango Volley ball Club).
Abagize ikipe ya RVC (Ruhango Volley ball Club).

Gatari Sylvan umuyobozi w’ikigo cy’Indangaburezi ari naho Ruhango Volley ball Club (RVC) ibarizwa, nawe avuga ko ubu barimo gukora ibishoboka byose kugirango iyi kipe igire imbaraga zihagije, bityo ikomeze gutanga umusaruro ugaragara muri siporo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bsr,Turabashimiye cyane kuri izi nkuru z’Imyidagaduro muba mwatugejejeho cyane cyane iyi nkuru ya Ruhango Volley Ball (RVC) gusa nkaba nabibitsa ko ubusazwe ari Equipe y’Akarere ka RUHANGO igizwe n’Abakinnyi biga muri G.S INDANGABUREZI no mu bindi bigo biri mu mujyi wa Ruhango ibi rero bikaba bifasha urubyiruko kwidagadura no kuzamura Talents z’Abana ba bakobwa Ibi kandi bikaba bizanakomeza. Merci.

Bashima Hussein yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka