Rubavu yasusurukijwe na Beach Volley mpuzamahanga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ‘Beach Volley World Tour/Rubavu Open 2021’, rikaba ryitabiriwe n’ibihugu 39 byo hirya no hino ku isi, harimo amakipe 35 y’abagabo na 31 mu bagore.

Ku munsi wa mbere hakinwe imikino y’amajonjora y’ibanze yagombaga gutuma haboneka amakipe atandatu mu bagabo ndetse n’atandatu mu bagore, agasanga andi 24 atakinnye iri jonjora.

Ayo makipe 30 muri buri cyiciro araza gukina irindi jonjora kuri uyu wa Kane, nyuma amakipe akazakomeza gukuranamo kugeza ku Cyumweru ahazakinwa imikino ya 1/4 ndetse n’umukino wa nyuma.

Iryo rushanwa ririmo kubera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu, u Rwanda rukaba rufitemo amakipe abiri y’abagabo n’abiri y’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka