Rubavu: UTB VC yasinyishije Mukunzi Christophe, inashimira abakinnyi uko bitwaye uyu mwaka (AMAFOTO)

Ikipe ya UTB Volleball Club yasinyishije Mukunzi Christophe, inakira abakinnyi b’amakipe yombi batwaye ibikombe birindwi mu icumi byakiniwe mu mwaka ushize w’imikino

Mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwakiriye amakipe yabwo ya Volleyball (Abagabo n’abagore), mu gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu aho banafite inyubako nshya y’iryo shuri.

Bakase umutsima bishimira uko umwaka w'imikino wagenze
Bakase umutsima bishimira uko umwaka w’imikino wagenze

Iki gikorwa cyakorewe mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Rubavu, ahao abakinnyi bari bahagaurutse mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, banafata umwanya wo kwishimira ibikombe begukanye muri uyu mwaka

Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’ikipe ya UTB VC. V/C Dr KABERA Calixte yashimiye byimazeyo abakinnyi bose ba UTB Volleyball (Abagabo n’abagore) uguhatana bagaragaje muri uyu mwaka w’imikino utambutse.

Umuyobozi wa UTB, Dr Kabera Callixte yashimiye amakipe yombi uko yitwaye, ariko anabasaba kurushaho mu mwaka w'imikino utaha
Umuyobozi wa UTB, Dr Kabera Callixte yashimiye amakipe yombi uko yitwaye, ariko anabasaba kurushaho mu mwaka w’imikino utaha

Kuri we avuga ko abagore besheje imihigo ku kigero cya 80% kuko mu bikombe 5 byakiniwe batwayemo 4 harimo harimo n’icya Shampiyona, naho ku bagabo avuga ko bo ari 60% kuko mu bikombe 5 byakiniwe bo batwayemo 3.

UTB yanasinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christophe

Ikipe ya UTB kandi muri uyu mwiherero wabereye I Rubavu, ni bwo iyi kipe yasinyishije kandi inerekana ku mugaragaro Mukunzi Christophe wari umaze imyaka akinira ikipe ya REG Volleyball Club, avuga ko ari umwanzuro yatekerejeho kuko ibyo yahawe yabishimye.

Yagize ati ”Ndishimye kuza mu ikipe y’umuhondo n’icyatsi, nk’uko musanzwe mubizi ku mukinnyi ushaka kureba imbere ye hari ibintu byinshi akurikiza kugira ngo ave mu ikipe ahindure ajye mu yindi

” Ni ikipe irimo abakinnyi bakuru twagiye duhura mu makipe menshi, nkeka ko niba nongeye guhura n’abantu twatwaranye igikombe muri Gisagara (Nelson, Madison na Dada) nkongera ngahura n’abandi twatwaranye igikombe muri REG (Olivier Ntagengwa), birumvikana biroroshye niduhuza bwa bushobozi n’ubunararibonye bizoroha gutwara igikombe.”

Umutoza wa UTB VC Nyirimana Fidele, avuga ko Mukunzi yanatoje mu ikipe ya Gisagara azabafasha byinshi agendeye ku bunararibonye bwe bushobora gufasha ikipe kwegukana igikombe, anavuga ko ari umukinnyi uzi kumva amabwiriza n’amayeri y’umutoza kandi akayashyira mu bikorwa

Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC

Andi mafoto yaranze uyu mwiherero w’amakipe ya UTB

Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka