REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Volley Ball ya Sosiyeti ishinzwe ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), REG VC yatsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri (3-2), mu mukino w’ikirarane wahuje amakipe yombi mu Karere ka Ruhango.

REG yakoresheje imbaraga nyinshi
REG yakoresheje imbaraga nyinshi

Amakipe yombi yabanje kunganya amaseti abiri kuri abiri, hitabazwa iseti ya kamarampaka maze REG iyitsinda ku manota 15 kuri 13 ya Gisagara, mu mukino w’ikirarane w’icyiciro cya gatatu kuko uwa mbere wari wabereye mu Karere ka Kirehe, ukaza gusubikwa kubera ko amasaha y’ijoro yageze batarasoza.

Mu gusubukura uwo mukino Ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda (FRVB), yafashe umwanzuro ko uzasubukurirwa mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, kuko ari hagati ugereranyije n’aho amakipe yombi aturuka.

Umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Rapahael, avuga ko ikindi cyashingiweho ngo umukino ubere mu Karere ka Ruhango ari ubushake bw’ako karere mu guteza imbere imikino irimo na Volleyball.

Agira ati “Politiki y’umupira w’intoki mu Rwanda ni ukugeza imikino hirya no hino, ni yo mpamvu turimo kuzenguruka Igihugu cyose. twifuje ko umukino wa nyuma wabera hano ngo Ruhango itere imbere mu mukino wa Volley Ball, kuko irimo no kubaka inzu y’imikino nka kimwe mu byatumye natwe tuhaza kubera ubushake akarere gafite mu guteza imbere imikino”.

Amakipe yombi yakomeje kunganya birangira hitabajwe iseti ya kamarampaka
Amakipe yombi yakomeje kunganya birangira hitabajwe iseti ya kamarampaka

Asobanura ko impamvu umukino wa nyuma wabereye i Kirehe wasubitswe, byatewe no gukinira ku kibuga kitagira amatara, mu gihe umukino wabereye Ruhango na wo waje gusubikwa nk’isaha imwe kubera imvura.

Amakipe yongeye gusubira mu kibuga nyuma y’isaha kuko amabwiriza ateganya ko, umukino usubikwa ukimurirwa indi tariki iyo hashize amasaha ane uhagaze.

Ngarambe ati “Abantu bakwiye gutekereza ko bubatse inzu zo gukiniramo dore ko zitanahenze cyane, bakunguka kurusha kujya gutanga amafaranga amakipe akodesha ibibuga byo gukiniraho kuko ayo mafaranga ntagaruka, ariko baje tukabamamariza bakubaka batera imbere kandi bakaba bafashije kuzamura imikono”.

Abaturage n’abayobozi bishimiye kwakira ayo makipe

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asobanura ko ako karere kavuganye na FRVB ngo kakire imikino ya nyuma ya REG na Gisagara, kugira ngo abantu batangire kwitegura kuzajya baza kuhakinira.

Gisagara yagiye yihagarararaho ikishyura REG
Gisagara yagiye yihagarararaho ikishyura REG

Agira ati “Iyi ni intangiriro y’imikino ishyushye, kuko hano hazahurira andi makipe agera nko ku munani akomeye, kandi tugiye kubaka inzu mberabyombi y’imikino aho bitarenze Gicurasi umwaka utaha izaba ikinirwamo, kuko amafaranga miliyoni 150Frw yo kuyubaka twamaze kuyabona”.

Abaturage nabo bishimiye kwakira umukino wa nyuma hagati ya REG na Gisagara VC, kuko hari n’ababonye uwo mukino bwa mbere.

Gacamumakuba Sureyman avuga ko yishimye kuko ibyo babonye bidasanzwe, akifuza ko byakomeza.

Agira ati “Ni ubwa mbere mbonye aya makipe imbona nkubone, biraryoshye cyane utaje hano yahombye”.

REG yishimiye intsinzi
REG yishimiye intsinzi

Ikipe ya REG yatsinze Gisagara VC iza ku mwanya wa mbere, mu gihe amakipe ya APR, Gisagara na REG n’ubundi yanganyaga amanota mbere y’umukino w’ikirarane, hakaba hateganyijwe kuzakina icyiciro cya kane ngo hamenyekane ikipe izaba ari iya mbere mu mukino wa Volleyball mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka