REG VC yatandukanye na Mutabazi Yves

Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Volleyball Club buratangaza ko bwamaze gutandukana n’umukinnyi Mutabazi Yves nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya iyi kipe yifuzaga kumwongerera.

Mutabazi Yves yatandukanye na REG VC nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya
Mutabazi Yves yatandukanye na REG VC nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’iyi kipe, Geoffrey Zawadi, yemeje aya makuru. Yagize ati "Ni byo koko twatandukanye na Yves Mutabazi, amasezerano ye yarangiye mbere y’isubukurwa ry’imikino. Twatangiye ibiganiro bigamije kongera amasezerano ariko impande zombi ntizumvikana ku masezerano mashya."

REG VC ivuga ko nta mpungenge zo kubona umukinnyi uzamusimbura kuko n’ubundi umwanya we ifite abandi bakinnyi bawukinaho.

Ni byo Zawadi yakomeje asobanura ati "Umusimbura we ntiyabura kuko n’ubundi umwanya yakinagaho uriho n’abandi bakinnyi."

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu musore ukinira Ikipe y’igihugu ari mu biganiro bya nyuma na Gisagara VC yifuza kuba yamwongera ku bandi bakinnyi isanzwe ifite.

Mutabazi Yves yageze muri REG VC mu mwaka wa 2018 avuye muri APR VC. Mu mwaka we wa mbere yerekeje mu Buyapani atarasoza amasezerano ye, urugendo rwo mu Buyapani ntirwamuhira dore ko yavuyeyo ahita asezera gukina Volleyball. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019/2020 nibwo yagarutse muri REG VC aho yafashije iyi kipe kuza ku mwanya wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka