REG VC yatandukanye n’uwari umutoza wayo

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ikina umukino wa Volleyball (REG VC), yamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwari umutoza wayo mukuru, Bavuga Benon, wayigiyemo mu kwezi k’Uwakira 2018.

Mugisha Benon yamaze gutandukana na REG VC
Mugisha Benon yamaze gutandukana na REG VC

Mugisha Bavuga Benon ukomoka mu Karere ka Gisoro muri Uganda, yari amaze imyaka ine ari umutoza mukuru w’ikipe ya REG VC, aho yaje asimbura Marchal wari umutoza unakina (coach player), nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Mana Jean Paul, aribwo yahise ihabwa Marchal wari wungirijwe na Peter Kamasa.

Mugisha Benon avuye mu ikipe ya REG VC, ayisigiye ibikombe birimo icya Shampiyona yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, ubwo yatsindaga Gisagara VC ku mukino wa nyuma, Carré d’As, Memorial Kayumba ndetse na Memorial Rutsindura.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombie, yaba ubuyobozi bwa REG ndetse n’umutoza, Mugisha yahisemo gusesa amasezerano n’iyo kipe y’abashinzwe amashanyarazi, kuko hari ibyo batumvikanyeho harimo n’uko yashinjwaga umusaruro mucye.

Mugisha yajyanye REG VC muri Champions League bwa mbere mu mateka, yabereye muri Tunisia
Mugisha yajyanye REG VC muri Champions League bwa mbere mu mateka, yabereye muri Tunisia

Mu mwaka wa 2021, ikipe ya REG VC yahagarariye u Rwanda mu mikino ya Champions League yabereye muri Tunisia, aho basoreje ku mwanya wa 9 mu makipe 18 yari yaritabiriye.

Ikipe ya REG ntabwo muri iyi minsi yari irimo kwitwara neza, dore ko mu irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament ryakinwe mu buryo bwa shampiyona, yasoje ari iya kabiri inyuma ya Gisagara Volleyball, irimo kwitegura kuzasohokera igihugu mu mikino nyafurika ya Champions League.

Benon yari agifite amasezerano yo gutoza REG VC, dore ko yagombaga kurangira muri Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka