REG VC yasinyishije abakinnyi batatu

Ikipe ya REG VC yasinyishije abakinnyi batatu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imikino muri Volleyball, abo ni Iradukunda Pacific, Kwizera Eric na Tuyizere Jean Baptiste.

Tuyizere Jean Baptiste (ibumoso), Iradukunda Pacific (hagati) na Kwizera Eric (iburyo) ni bo bakinnyi bashya ba REG VC
Tuyizere Jean Baptiste (ibumoso), Iradukunda Pacific (hagati) na Kwizera Eric (iburyo) ni bo bakinnyi bashya ba REG VC

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021, ku cyicyaro cya REG VC kiri mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa REG VC, iyi kipe ivuga ko yasinyishije Kwizera Eric wakiniraga Kirehe VC amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu bandi bakinnyi basinyishijwe barimo Iradukunda Pacific wakiniraga ikipe ya APR VC amasezerano y’umwaka umwe, ushobora kongerwa bitewe n’imyitwarire n’umusaruro w’uwo musore.

Iradukunda Pacific yemeye gukinira REG VC umwaka umwe ushobora kongerwa
Iradukunda Pacific yemeye gukinira REG VC umwaka umwe ushobora kongerwa

Umukinnyi wa Gatatu wasinyishijwe ni Tuyizere Jean Baptiste wakiniraga ikipe ya Kirehe VC, uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka itatu ari umukinnyi wa REG VC .

Mu Kiganiro Kigali Today yagiranye na Perezida wa REG VC, Geoffrey Zawadi, yavuze ko basinyishije abo bakinnyi mu rwego rwo gusimbuza abagiye no kubaka ikipe y’ahazaza.

Yagize ati "Twasinyishije aba bakinnyi kugira ngo dusimbuze Mukunzi Christopher na Mutabazi Yves bagiye, ikindi turimo kubaka ikipe y’abana bafite impano y’ejo hazaza". Uyu muyobozi yakomeje avuga ko REG VC ari ikipe igomba guhatanira ibikombe.

REG VC iheruka kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (CAVB Men’s Club Championship), aho yegukanye umwanya wa cyenda mu makipe 16 yitabiriye irushanwa.

Abayobozi ba REG VC bishimiye kwakira Iradukunda Pacific
Abayobozi ba REG VC bishimiye kwakira Iradukunda Pacific
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka