REG VC itsinze UTB ku mukino wari indya nkurye (AMAFOTO)

Mu mukino wari witezwe na benshi mu ntangiriro za shampiyona y’umukino wa Volley Ball mu Rwanda, ikipe ya REG itsinze UTB ku maseti 3 kuri 1.

UTB VC yari yambaye icyatsi
UTB VC yari yambaye icyatsi

Muri uyu mukino wagaragayemo ishyaka n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi, Iseti ya mbere yatsinzwe na REG ku manota 27 kuri 25 ya UTB.

Iseti ya kabiri UTB yayitsinze ku manota 25 kuri 23 ya REG VC, iya gatatu itsindwa na REG amanota 25 kuri 19.

Iseti ya Kane REG iyitsinze ku manota 25 kuri 24 na UTB ihita yegukana ku buryo bugoranye iintsinzi.

Umukino witabiriwe n'abafana benshi cyane
Umukino witabiriwe n’abafana benshi cyane

Amwe mu mafoto muri uyu mukino

Ntagengwa Olivier wa REG ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe
Ntagengwa Olivier wa REG ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe
Abafana bari benshi muri uyu mukino
Abafana bari benshi muri uyu mukino
Ikipe ya UTB yiyubatse cyane uyu mwaka ntiyabashije kwikura imbere ya REG
Ikipe ya UTB yiyubatse cyane uyu mwaka ntiyabashije kwikura imbere ya REG
Umufana Rwarutabura ashyira mu birere umwe mu bahanzi basusurutsaga ibi birori
Umufana Rwarutabura ashyira mu birere umwe mu bahanzi basusurutsaga ibi birori
Wari umukino urimo guhangana ndetse unanogeye ijisho
Wari umukino urimo guhangana ndetse unanogeye ijisho

Uko imikino y’umunsi wa mbere wa Shampiona yagenze

IPRC West 3-1 Kirehe VC (25-21, 17-25, 26-24
&25-18)
APR VC 1-3 UTB VC (15-25, 25-21, 21-25
&20-25)
Gisagara 3-1 IPRC Ngoma (19-25, 25-16,26-24
&25-14)
UTB VC 1-3 REG VC (25-27,25-23,19-25
&23-25).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Carandrie ya volleyball umuntu yayikurahe

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka