REG na APR ni zo zegukanye shampiyona muri Volleyball.

Amakipe ya REG Volleyball Club mu bagabo na APR Volleyball Club mu bagore ni bo begukanye shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2022-2023.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, ni bwo shampiyona ya Volleyball umwaka wa 2022-2-23 yaraye ishyizweho akadomo ikaba yari imaze amezi asaga ane ikinwa.

Ni shampiyona yakinwe mu buryo bw’uduce (phases) aho buri gace (phase) amakipe yahuraga hakamenyekana ikipe ya mbere kugeeza ku ya nyuma ndetse iyabaye iya mbere akaba ari na yo yegukana iyo Phase.

Shampiyona y’uyu mwaka kandi yari igizwe n’amakipe 15 abagabo n’abagore, ikinirwa mu ntara zitandukanye z’igihugu zibarizwamo amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere, usibye intara y’Amajyarugu ibarizwamo ikipe ya IPRC MUSANZE yo itarakiriye phase nimwe kubera ibihe by’imvura byari yo.

Mu Burasirazuba hakiniwe Phases 2 mu karere ka Kirehe ndetse na Ngoma, mu Majyepfo akarere ka Ruhango na Gisagara ni two turere twabashije kwakira nibura imwe muri phases zakinwe ndetse n’umujyi wa Kigali wihariye imikino myinshi cyane bijyanye ahanini n’uko hari ibikorwa remezo byinshi.

REG ishyikirizwa igikombe
REG ishyikirizwa igikombe

Mu cyiciro cy’abagabo harimo ihangana rikomeye aho ikipe ya REG VC nubwo yegukanye igikombe ariko yasoje inganya amanota n’ikipe ya GISAGARA VC gusa bagatandukanywa na phases zegukanywe aho ikipe ya REG yegukanye Phases enye (4) naho GISAGARA yo ikegukana eshatu (3), FOREFRONT ikipe ya Police nayo ikegukana phase imwe.

APR VC y'abagore ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
APR VC y’abagore ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR ni yo yihariye Phases nyinshi kuko yatwaye Phases zirindwi muri phases umunani zakinwe kuko phase ya munani yaje kwegukanwa na FOREFRONT.

Ikipe ya REG yegukanye igikombe cyayo cya kabiri kuva yashingwa
Ikipe ya REG yegukanye igikombe cyayo cya kabiri kuva yashingwa

Mu muhango wo gusoza shampiyona wabaye kuri iki cyumweru, kandi hashimiwe amakipe yahize ayandi aho ikipe ya mbere yahawe 2,000,000 Frws, iya kabiri 1,500,000 Frws naho iya gatatu ihabwa 1,000,000 Frws.

Uko amakipe yasoje shampiyona akurikirana mu bagabo
Uko amakipe yasoje shampiyona akurikirana mu bagabo

Hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza mu mikino ya "Commonwealth Games", imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yabereye mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham, aho begukanye umwanya wa 4 batsinzwe n’u Bwongereza bahatanira umwanya wa gatatu.

Abahembwe ni:

 Ntagengwa Olivier

 Gatsinzi Venuste

 Mudahinyuka Christopher (umutoza)

Abakinnyi Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier baserukiye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza yabereye i Birmingham mu Bwongereza bashimiwe.
Abakinnyi Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier baserukiye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yabereye i Birmingham mu Bwongereza bashimiwe.

Hashimiwe kandi ikipe ya Gisagara vc nk’ikipe yitwaye neza mu mikino ya Champions League iherutse kubera muri Tunisia aho yegukanye umwanya wa 3.

Hashimiwe nanone kandi ku mugaragaro abakinnyi basezeye mu ikipe y’igihugu ari bo Dusabimana Vincent, Emile Karera Dada na Yakan Guma Laurence

Dusabimana Vincent "Gasongo" yagenewe ishimwe ndetse ahabwa imyambaro yose yakinannye mu ikipe y'igihugu nyuma yo gusezera
Dusabimana Vincent "Gasongo" yagenewe ishimwe ndetse ahabwa imyambaro yose yakinannye mu ikipe y’igihugu nyuma yo gusezera

Muri Volleyball baragaruka mu mpera z’iki cyumweru dutangiye bakina imikino y’intwari iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki ya 28 Mutarama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka