Rayon Sport VC yatunguwe na APR VC itsindwa amaseti 3-1

Muri shampiyona ya Volleyball yari igeze ku munsi wa gatatu ku wa gatandatu tariki ya 15/3/2014, kuri Club Rafiki i Nyamirambo, habereye imikino y’amakipe atatu akomeye mu Rwanda, aho APR VC yatunguye Rayon Sport na KVC ikazitsinda amaseti 3-1.

Bitewe n’abakinnyi benshi kandi bakomeye ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yaguze mbere y’uko shampiyona itangira, iyo kipe nshya muri shampiyona yahabwaga amahirwe yo gutsinda APR VC mbere y’umukino, dore ko inafite abakinnyi benshi bakina mu ikipe y’igihugu.

Umukino watangiye Rayon Sport yitwara neza ndetse itsinda iseti ya mbere ku manota 25-23, ariko byaje guhinduka ku iseti ya kabiri, aho abakinnyi ba Rayon Sport itozwa na Fidele Nyirimana batangiye gicika intege no gutakaza imipira buri kanya.

APR VC yaragagaje guhuza umukino itungura Rayon Sport VC ifite abakinnyi bakomeye mu Rwanda.
APR VC yaragagaje guhuza umukino itungura Rayon Sport VC ifite abakinnyi bakomeye mu Rwanda.

APR FC yagaragazaga kumenyerana yarabafatiranye maze ibatsinda amaseti atatu yose yakurikiyeho maze ibona intsinzi y’amaseti 3-1.
APR VC yatsinze Rayon Sport nyuma kandi yo gutsinda Kigali Volleyball Club (KVC) amaseti 3-1. Nyuma yo gutsindwa na APR VC, Rayon Sport VC nayo yatsinze KVC amaseti 3-0.

Indi kipe irimo gutungurana cyane ni Rusumo High School yatsinze amaseti 3-1 Seminari ntoya ya Karubanda, ikurikizaho gutsinda Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye amaseti 3-0.

INATEK nayo ikomeje kugira ibihe byiza mu ntangiro za shampiyona, yatsinze Ngororero amaseti 3-0, inatsinda kandi Christ Roi amaseti 3-0, ariko nayo iza kwihimura kuri Ngororero iyitsinda amaeti 3-0.

Nubwo ikipe ya Rayon Sport irimo abakinnyi bakomeye mu Rwanda, basa n'abataramenyerana neza.
Nubwo ikipe ya Rayon Sport irimo abakinnyi bakomeye mu Rwanda, basa n’abataramenyerana neza.

Lycée de Nyanza yatsinze Kirehe amaseti 3-2, inatsinda GS Saint Joseph amaseti 3-1, naho GS Officiel de Butare itsinda Umubano Blue Tigers amaseti 3-0.

Mu bagore, Lycée de Nyanza yatsinze Kaminuza y’u Rwanda-ishami rya Huye amaseti 3-0, ariko nayo iza gutsindwa na APR VC amaseti 3-0, APR VC inatsinda Kaminuza y’u Rwanda -Ishami rya Huye amaseti 3-0.
Kugeza ubu APR VC mu bagabo no mu bagore ziri ku isonga muri shampiyona y’uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo turabimenyereye ko rayon ari ikipe yarubanda ntabwo twabirieq

singombwa yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka