Para-Volley: Misiri itwaye igikombe mu bagabo,mu bagore u Rwanda rurayigaranzura

Ikipe y’igihugu ya Misiri y’abagabo niyo yegukanye igikombe cy’Afurika mu mukino w’intoki wa Volley ball y’abafite ubumuga mu gihe mu bagore igikombe cyegukanywe n’u Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 13 Nzeli 2017 ryasojwe kuri uyu wa 17 Nzeli 2017 aho mu bagabo u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Kenya rwahuye na Misiri yageze ku mukino wa nyuma yo itsinze Maroc maze Misiri ibasha gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore yishimira igikombe yegukanye
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yishimira igikombe yegukanye

Misiri yatsinze u Rwanda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 16,iya kabiri ku manota 25 ku 8 mu gihe iya gatatu Misiri yayitsinze ku manota 25 kuri 14 ihita yegukana igikombe itsinze u Rwanda amaseti 3-0.

Mu bagabo Misiri yatsinze u Rwanda yegukana igikombe
Mu bagabo Misiri yatsinze u Rwanda yegukana igikombe

Umukino wa nyuma wahuje abari n’abategarugori wo wahiriye u Rwanda kuko rwatwaye igikombe rutsinze Misiri amaseti 3 ku busa aho iseti ya mbere rwayitsinze ku manota 25 kuri 14,iya kabiri ruyitsinda ku manota 25 kuri 20 naho iya nyuma ruyitsinda ku manota 25 kuri 11 rwegukana igikombe.

Ikipe y'u Rwanda mu bagore yitwaye neza
Ikipe y’u Rwanda mu bagore yitwaye neza
Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza wakurikiranye cyane iyi mikino atanga ibihembo
Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza wakurikiranye cyane iyi mikino atanga ibihembo

Amakipe y’u Rwanda mu bagore na Misiri mu bagabo yatwaye ibikombe ku rwego rw’Afurika zahagararira umugabane w’Afurika muri Shampiyona y’isi izabera mu Buholandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kosora si ama equipe yatwaye igikombe gusa, itike yabonywe na ama equipe 2 mu bagabo na 2 mubagore, bovuze ko u Rwanda na Misiri mu bagabo zombi zifite itime ndetse no mu bagore U Rwanda na Misiri nazo zifite itike zo kuzahagararira Africa mu gikombe cy’isi 2018 mubu Holland

Jojo yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka