Nyirimana Fidèle wari umutoza wa Gisagara VC yeguye

Nyirimana Fidèle wari umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball club, yamaze kwegura ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe, ku mpamvu ze bwite nk’uko yabihamirije Kigali Today.

Nyirimana ntiyahiriwe nyuma yo kugaruka muri iyi kipe muri 2022
Nyirimana ntiyahiriwe nyuma yo kugaruka muri iyi kipe muri 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2023, nibwo amakuru yagiye hanze ko umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, Nyirimana Fidele, yamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’iyo kipe n’ubwAkarere ka Gisagara, ibaruwa y’ubwegure bwe bwo gutoza iyi kipe iri ku mwanya wa 3 ku mugabane w’Afurika.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today ku mpamvu nyirizina yatumye asezera kuri aka kazi, Nyirimana Fidèle yavuze ko yasezeye ku mpamvu ze bwite, gusa yongeraho ko yabonaga intego ze zitahuraga n’iza Gisagara VC yari ifite.

Ati “Yego ni byo namaze gusezera ku gutoza ikipe ya Gisagara VC, kandi rwose nasezeye ku mpamvu zanjye bwite, iyo ubonye intego zawe wiyemeje kugeraho no kugeza ku ikipe zihabanye n’izabakoresha bawe urarekura.”

Nyirimana Fidèle yagiye mu ikipe ya Gisagara VC mu kwezi kwa 2 muri 2022, asimbuye Ndahiro Joseph wari umutoza wayo kuva muri 2021, akaba yarayijemo nyuma yo gutandukana n’ikipe ya UTB VC, yari imaze gusenyuka kubera amikiro make yari ashingiye ku ngaruka za Covid-19, bivuze ko yari amaze umwaka n’iminsi micye atoza iyi kipe.

Nyirmana Fidèle yasezeye ku mirimo yo gutoza Gisagara VC
Nyirmana Fidèle yasezeye ku mirimo yo gutoza Gisagara VC

Kuva Nyirimana yagera muri iyi kipe ya Gisagara VC amaze kuyihesha ibikombe 2 gusa, Memorial Rutsindura ndetse na Gisaka Open, hakiyongeraho kuba yarayifashije kwegukana umwanya wa gatatu muri Afurika mu marushanwa ya Champions League, yabaye umwaka ushize wa 2022.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ikipe ya Gisagara VC yegukanye umwanya wa 3 mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, ryabereye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, nyuma yo gutsindwa n’amakipe nka REG VC ndetse na FOREFRONT.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka