Ntagengwa Olivier yatorewe kuyobora Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley) ndetse akaba n’umukinnyi wa UTB VC, Ntagengwa Olivier, yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Ntagengwa Olivier asanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball
Ntagengwa Olivier asanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball

Mu nama rusange yahuje ba kapiteni b’amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye bahisemo gushyiraho iyi Komisiyo kugira ngo izajye ibagereza ibibazo n’ibyifuzo byabo muri Komite Olempike

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’iyi Komisiyo Ntagengwa Olivier yavuze ko ari inshingano zitoroshye.

Yagize ati "Mbere na mbere nashimira abangiriye icyizere, nk’abakinnyi igihe cyari kigeze kugira ngo tugire urwego ruduhagarariye muri Komite Olempike kugira ngo dukomeze gutera imbere."

Yakomeje yizeza abakinnyi ahagarariye ko inama n’ibitekerezo byabo bizashingirwaho kugira ngo batere imbere ndetse n’igenamigambi mu mikino itandukanye rishingirweho.

Komite ya Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwnda yatowe iyobowe na Ntagengwa Olivier ku mwanya w’Umuyobozi. Asanzwe akina Volleyball isanzwe agakina na Volleyball ikinirwa ku mucanga.

Yungirijwe na Mukobwankawe Liliane akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball.

Umunyamabanga w’iyi Komisiyo ni Uwayo Clarisse akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Taekwondo na Areruya Joseph watorewe kuba umujyanama w’iyi komisiyo akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Iyi Komisiyo kimwe n’andi makomisiyo agize Komite afite manda y’imyaka ine ariko kubera ko iyi komisiyo ari nshya ni yo mpamvu yatowe itinze ariko ikazarangiza manda mu mwaka wa 2021, ubwo Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda izaba isoje manda yayo y’imyaka ine.

Komisiyo y’abakinnyi yatowe igomba kwiyongeraho umuntu umwe uzemezwa na Komite nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda . Iyi komisiyo ifite inshingano zikurikira: Kwita ku bibazo by’abakinnyi no kubijyaho Inama na Komite Olempike, kwibumbira hamwe mu mugambi wo kurinda no gufasha abakinnyi mu kibuga no hanze yacyo, no guharanira uburenganzira bw’abakinnyi mu ishyirwaho ry’inzego zibarengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka