Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo mu bakinnyi bashya barimo kwitegurana na REG VC.

Ikipe ya REG VC ikomeje kwitegura imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship) izabera mu mujyi wa Sousse muri Tunisia kuva tariki ya 16 kugeza 28 Mata 2021.

Akumuntu Kavalo Patrick ukinira Gisagara VC azakinira REG VC mu irushanwa rizabera muri Tunisia
Akumuntu Kavalo Patrick ukinira Gisagara VC azakinira REG VC mu irushanwa rizabera muri Tunisia

Mu kongera imbaraga mu myiteguro no gushaka umusaruro muri iryo rushanwa, ikipe ya REG VC yongeyemo abakinnyi bane kugira ngo bazayifashe muri iyi mikino.

Abo bakinnyi ni: Akumuntu Kavalo Patrick usanzwe ukinira ikipe ya Gisagara VC, Ndayisaba Sylvestre nawe akinira Gisagara VC akaba yaranyuze muri iyo kipe akanayifasha gutwara shampiyona ya 2019 ari nayo yahaye REG VC itike yo kwitabira ayo marushanwa.

Mu bandi bakinnyi harimo Ntagengwa Olivier ukinira UTB VC nawe akaba yaratwaranye na REG VC igikombe mu mwaka wa 2019 ndetse na Niyogisubizo Samuel bakunda kwita Tayson ukinira UTB VC.

Ntagengwa Olivier ukinira UTB VC ari mu bari bahetse REG VC mu mwaka wa 2019
Ntagengwa Olivier ukinira UTB VC ari mu bari bahetse REG VC mu mwaka wa 2019

Mu Kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi wa REG VC, Zawadi Geoffrey, yavuze ko ikipe imeze neza kandi iri gukora ibishoboka ngo izitware neza muri iryo rushanwa.

Yagize ati "Navuga ko ikipe imeze neza kuko turi mu mwiherero, turakora imyitozo kabiri ku munsi kandi abakinnyi bacu bameze neza cyane. Twongereyemo abakinnyi bane kugira ngo twongere imbaraga mu ikipe yacu ndetse no gushaka umusaruro mwiza muri iri rushanwa".

Ati “Navuga ko imyiteguro igoranye kuko kubona imikino ya gicuti bidakunda kuko nta shampiyona ihari cyangwa amarushanwa hano mu Rwanda. Dutegereje ko APR VC itangira imyitozo ubundi tukayisaba imikino ya gicuti. Ikindi abatoza bacu barimo gushaka imikino ya gicuti n’amakipe yo muri Tunisia ku buryo twazagenda mbere tukabona uko dukina na yo”.

Abakinnyi ba REG VC bari mu myitozo.

 Dusabimana Vincent

 Twagirayesu peacemaker

 Tuyizera John Baptiste

 Twagirayezu Emmy

 Sibomana Jean Paul

 Ndayisaba Sylvester

 Kiramira Fouste

 Rwigema Simon

 Niyonkuru Gloire

 Ngabo Romeo

 Irankunda Pacifique

 Kwizera Eric

 Ndayabaje Friend

 Niyogisubizo Samuel

 Ntagengwa Olivier

 Ongom Bob Ivan

 Akumuntu Kavalo Patrick

REG VC
REG VC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka