Nsabimana Eric Machine na Jado Castar mu bahatanira kuyobora Federasiyo ya Volleyball

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryashyize hanze abakandida bemerewe kwiyamamza mu matora ahruka gusubikwa mu minsi ishize

Tariki ya 29 Gicurasi 2021 ni bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball (FRVB), aho amatora yagombaga kuba tariki ya 27 Werurwe 2021 ariko akaza gusubikwa.

Nyuma haje gushyirwaho Komisiyo ishinzwe gutegura amatora iyobowe na Senateri Uyisenga Charles, ikaba ari yo yashyizeho amabwiriza agomba kugenga amatora ndetse igakurikirana n’ibikorwa by’amatora birimo gutanga kandidatire, kwemeza kandidatire ndetse n’amatora nyirizina.

Mu bakandida bemejwe ku rutonde rw’agateganyo bagomba guhatanira imyanya, harimo Karekezi Leandre wari usanzwe ari Perezida wa Komite Nyobozi, ubu akaba ataziyamamariza uwo mwanya ahubwo akaziyamamaza ku mwanya wa Perezida w’Inteko rusange.

Ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo (Komite Nyobozi) hariho abakandida babiri ari bo Ngarambe Raphael wa Petit Seminare Virgo Fidelis, na Dr Kabera Callixte wa UTB.

Ku mwanya wa Visi-Perezida wa Mbere hariho Nsabimana Eric uzwi nka Machine, akaba yaramenyekanye mu makipe nka Kaminuza y’u Rwanda ndetse na KVC yaniyamamaje aturutsemo.

Ku mwanya wa Visi-Perezida wa Kabiri hariho Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, akaba azwi cyane mu itangazamakuru rya Siporo kuri Radio Salus, Radio 10 na B&B Umwezi, akaba yaranatoje mu makipe nka Kaminuza y’u Rwanda, Rayon Sports ndetse na Kirehe yanamuhaye icyangombwa cyo kwiyamamaza.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida biyamamaje, mu gihe urutonde ntakuka ruzatangazwa tariki 29/05/2021

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka