Nkurunziza Gustave atorewe kongera kuyobora FRVB ku majwi 18

Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda FRVB, yongeye gutorerwa uyu mwanya abona amajwi 18, ku majwi icyenda ya Karekezi Leandre bari bahanganye.

Nkurunziza Gustaze atorewe kongera kuyobora FRVB ku majwi 18
Nkurunziza Gustaze atorewe kongera kuyobora FRVB ku majwi 18

Aya matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, abera mu cyumba cy’ inama cya Stade amahoro I Remera ku cyicaro cy’iri shyirahamwe.

Nkurunziza wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’Imyaka ine, yavuze k azibanda cyane mu kongera uburyohe bwa Shampiyona no kongera umubare w’amakipe mu byiciro byombi, icya mbere n’icya kabiri.

Ni ku nshuro ya Kabiri Nkurunziza agiye kuyobora iri shyirahamwe, nyuma ya manda asoje y’imyaka ine yatorewe muri Gashyantare 2013.

Ku yindi yanya yatorwe muri aya matora, hatowe kansime Jilius ku mwanya wa V/perezida wa mbere, hatorwa Libanje Jean Pierre ku mwanya wa V/p wa kabiri,
Umunyamabanga mukuru wa FRVB aba Mfashimana Adalbert, Umubitsi mukuru aba Uwera Jeannette.

Nkurunziza akubye kabiri mu majwi Karekezi Leandre bari bahanganye
Nkurunziza akubye kabiri mu majwi Karekezi Leandre bari bahanganye
Abanyamuryango ba FRVB bari bitabiriye aya matora
Abanyamuryango ba FRVB bari bitabiriye aya matora
Karekezi Leandre wari Uhanganye na Nkurunziza Gustave
Karekezi Leandre wari Uhanganye na Nkurunziza Gustave
KOmite Nyobozi ya FRVB igiye kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy'Imyaka ine
KOmite Nyobozi ya FRVB igiye kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’Imyaka ine
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka