Ni iki cyaba cyatumye APR VC yirukana umutoza Mutabazi Elie?

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR Volleyball Club (APR VC) yamaze kwirukana bidasubirwaho uwari umutoza wayo, Mutabazi Elie, wari umaze imyaka ine ari umutoza mukuru.

Iyirukanwa ry’uyu mutoza risa nk’aho ryatunguranye ndetse rinateza urujijo mu bakunzi ba APR VC, bibabaza ikibaye cyane ko shampiyona y’uyu mwaka wa 2023 yari yaramaze gutangira ndetse ikipe ya APR VC ikaba yari yatangiye neza usibye umukino umwe yatsinzwemo na REG VC ibitse igikombe cya shampiyona.

Mutabazi Elie yamaze gutandukana n'ikipe ya APR VC
Mutabazi Elie yamaze gutandukana n’ikipe ya APR VC

Mutabazi Elie yahesheje iyi kipe ya APR VC igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2020, igikombe batwaye bamaze imyaka itandatu APR VC itazi uko gisa.

Mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, ikipe ya APR VC ntabwo yari ihagaze neza mu musaruro mbumbe yatangaga, dore ko yanasoje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, nyuma ya REG VC yegukanye igikombe ndetse na Gisagara VC yasoje ku mwanya wa kabiri, ariko amakuru akavuga ko uwo musaruro muke washingiraga akenshi ku kudahuza kw’abakinnyi, ubuyobozi bushaka umusaruro ndetse n’abatoza.

Ibi kandi hari n’ababihuzaga n’imibereho ya APR VC aho wabonaga nta mbaraga z’ubuyobozi cyane mu kongera imbaraga (abakinnyi) mu ikipe ngo ikomeze guhatana n’ibikomerezwa bari basangiye shampiyona harimo n’ikipe ya Police VC yarimo ivuka kuko na yo yaje itsinda APR VC, ndetse bigahuzwa n’ikipe ya bashiki babo ya APR WVC yo yongereye imbaraga mu ikipe ndetse ikaba ihagaze neza. Usibye kuba ari yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, inabitse ibikombe byose byakiniwe mu Rwanda mu mwaka wa 2022 harimo n’igikombe cya KAVC bakuye muri Uganda.

Ese ibyo bibazo byaba byarakemutse?

Ubwo imyiteguro y’itangira ry’umwaka wa 2023 yari irimbanyije, muri APR VC hongeye kuvukamo urunturuntu cyane mu bakinnyi, aho abakinnyi bakomeye bagera kuri batanu bose basabye gutandukana n’iyi kipe, bijyanye n’uko babonaga nta cyahindutse ugereranyije n’uko umwaka ushize wasojwe.

Mutabazi Elie (wambaye indorerwamo) yari umutoza wa APR VC kuva muri 2016 ubwo yatangiraga yungiriza
Mutabazi Elie (wambaye indorerwamo) yari umutoza wa APR VC kuva muri 2016 ubwo yatangiraga yungiriza

Mu bakinnyi ngenderwaho bari basabye gutandukana na APR VC harimo Manzi Sadru wari wamaze kumvikana na Gisagara Volleyball Club ko agomba kuyerekezamo, Mbonigaba Vincent na we ni umukinnyi wari wasabye gutandukana na APR VC we akerekeza mu ikipe ya Rukinzo yo mu gihugu cy’u Burundi aho yari yarashimwe n’iyi kipe ngo azayifashe no mu mikino ya Champions League.

Hari na Gisubizo Merci wari ufite amasezerano ageze ku musozo, akaba atarifuje kuyigumamo, dore ko yanashakishwaga n’amakipe akomeye yo mu Rwanda. Hari na Kapiteni Kanamugire Prince wari wamaze kwandikira ikipe ya APR VC asaba gutandukana na yo ndetse akaba yari yamaze kumvikana na REG VC ko agomba kuyerekezamo.

Iri sezera ry’abakinnyi bakomeye muri APR VC ryahagurukije ubuyobozi bwa APR VC maze buhamagaza abakinnyi bose bireba, baganira ku mpamvu ibatera kuva mu ikipe ya APR VC, bacoca ibyo bibazo, maze abakinnyi bemera kwisubiraho bakaguma mu ikipe ya APR VC.

Nyuma y’ibyo byose kandi, ikipe ya APR VC ubu yamaze kwemererwa kongera abandi bakinnyi mu ikipe, mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi bwo guhatana, ndetse ubu ikaba yaramaze no kwemererwa gukoresha abakinnyi b’Abanyamahanga kuko ubundi yakinishaka abanyarwanda gusa.

Ese ibi byaba hari aho bihuriye n’iyirukanwa ry’umutoza Mutabazi Elie?

Nyuma y’igenzura ryakozwe, amakuru avuga ko umubano w’abakinnyi n’umutoza mukuru utari mwiza nk’uko byahoze, ndetse ko no kuba abakinnyi barasezeraga umwe kuri umwe, na byo byari bifitanye isano, ndetse ko hari n’abakinnyi we yari yamaze gusezerera ariko bakagarurwa n’ubuyobozi.

Ibigwi bya Mutabazi Elie mu ikipe ya APR VC

Usibye kuba yari umutoza wa APR VC, Elie Mutabazi yabaye umukinnyi ukomeye wa APR VC kugeza mu mwaka wa 2016 ubwo yari umukinnyi ariko anatoza (coach player). Icyo gihe yari yungirije Umunyakenya Sammy Mulinge kugeza mu mwaka wa 2017 ubwo yahagarikaga gukina nk’uwabigize umwuga.

Mu mwaka wa 2018 ubwo umutoza Mutabazi Elie yari amaze gukomera mu gutoza, icyo gihe yagizwe umutoza wa Gisagara VC mu mikino ya Kamarampaka (Playsoffs) kuko ikipe ya APR VC itari yaje mu makipe ane ya mbere akina playoffs.

Mu ntangiriro z’ukwakira 2019 ubwo Umunyakenya Sammy Mulinge watozaga ikipe ya APR VC yandukanaga na yo, Mutabazi Elie nibwo yatangiye gutoza APR VC nk’umutoza mukuru kugeza asezerewe ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023.

Mu gihe cy’imyaka ine Mutabazi Elie yari amaze ari umutoza wa APR VC, yegukanye ibikombe bitatu birimo igikombe cya shampiyona yatwaye mu mwaka wa 2020-2021 ndetse agitwara adatsinzwe, ako gahigo akaba akihariye wenyine.

Mutabazi yafashije APR VC kwegukana ibikombe bitatu
Mutabazi yafashije APR VC kwegukana ibikombe bitatu

Muri ibyo bikombe bitatu yatwaye harimo Memorial Kayumba ya 2022 yegukanye atsinze ikipe ya REG VC ku mukino wa nyuma ndetse n’igikombe cya KAVC yegukanye agikuye muri Uganda.

Ni iki kigiye gukurikiraho nyuma y’igenda ry’umutoza mukuru?

Nyuma y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka yabaye tariki ya 22 na 23 Mata 2023, ubu shampiyona yabaye ihagaze mu rwego rwo guha umwanya amakipe azitabira imikino ya Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwitegura. Ibi bivuze ko shampiyona izasubukurwa mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu.

Amakuru agera kuri Kigali Today ava mu nshuti za hafi z’umutoza Sammy Mulinge ukomoka muri Kenya, ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya KPA (Kenya Ports Authority), aravuga ko uyu mutoza nta gihindutse ari we uzaza gutoza ikipe ya APR VC, ndetse bikaba biteganyijwe ko azagira uruhare mu bakinnyi b’abanyamahanga bagomba kuza muri iyi kipe.

Sammy Mulinge ashobora kugaruka muri APR VC nyuma yo kuyivamo muri 2019
Sammy Mulinge ashobora kugaruka muri APR VC nyuma yo kuyivamo muri 2019
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka