Murangwa Nelson na Mahoro Ivan berekeje muri REG VC

Ikipe ya REG Volleyball Club yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomeye muri volleyball yo mu Rwanda ari bo Mahoro Yvan na Murangwa Nelson

Mahoro Ivan yasinyiye REG VC
Mahoro Ivan yasinyiye REG VC

Nsabimana Mahoro Ivan na Murwangwa Nelson bari basanzwe bakinira ikipe ya United Volleyball yahoze yitwa UTB, basinyiye ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, aba bombi batandukanye na UVC nyuma y’isenyuka ry’icyahoze ari UTB VC ari nayo bari bafitiye amasezerano, nyuma akaza guseswa n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwavuze ko butazongera gutunga amakipe.

Murangwa Nelson yagiye muri UTB muri 2019 ubwo yari avuye mu ikipe ya AEK volleyball club yo mu kiciro cya mbere muri Greece.

Murangwa Nelson nawe yerekeje muri REG
Murangwa Nelson nawe yerekeje muri REG

Murangwa Nelson ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu aho mu Rwanda yakiniye amakipe nka Rayon Sports muri 2014-2015, Gisagara Volleyball club yakiniye muri 2017-2018 ubwo yari akubutse muri Liiga Riento vc yo muri Finland.

Andi makipe Nelson Murangwa yakiniye harimo nka Middelfart Vc yo muri Denmark yakiniye muri 2015-2016.

Mahoro Ivan kugeza magingo aya ni we mu paseri wa mbere mu ikipe y’igihugu, kimwe na Nelson, Ivan nawe yavuye mu ikipe ya UVC yahoze ari UTB aho we yayerekejemo muri 2018 azanywe n’umutoza Nyirimana Fidel.

Mahoro Nsabimana Ivan yakiniye amakipe atandukanye harimo na Groupe Scolaire Officiel de Butare, Rayon Sports mbere yo kwerekeza mu Burusiya muri Ural Federal University yakiniye aniga kuva 2014-2018.

Mahoro Ivan nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri asanze kuri uyu mwanya abandi bakinnyi nka Cyusa Réné Jacob ndetse na Sibomana Jean Paulo.

Aba bakinnyi baje biyongera kuri Marcel nawe uherutse gusesekara mu Rwanda avuye muri Cameroon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka