#MemorialRutsindura: APR VC irasezerewe, Gisagara na REG ku mukino wa nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare hatangiye irushanwa ngaruka mwaka ry’iminsi ibiri “Memorial Rutsindura” rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho amakipe ya REG, Gisagara, APR y’abagore na RRA yageze ku mukino wa nyuma.

REG VC iraye ku mukino wa nyuma
REG VC iraye ku mukino wa nyuma

Uyu munsi ari na wo wa mbere, wakinwemo imikino yo mu matsinda mu byiciro bitandukanye nk’uko byitabiriye mu cyiciro cy’abagabo basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere (Serie A), amakipe ya Gisagara VC na REG zo zamaze kugera ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ni yo yabimburiye izindi kugera ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-1 ndetse na Kaminuza y’u Rwanda amaseti 3-0.

Ikipe ya REG VC yaje kuyisangayo nyuma na yo yo gutsinda ikipe ya APR VC amaseti 3-0 ndetse ikanatsinda kaminuza y’u Rwanda amaseti 3-0.

APR y'abakobwa yageze ku mukino wa nyuma nubwo basaza babo bitakunze
APR y’abakobwa yageze ku mukino wa nyuma nubwo basaza babo bitakunze

Ibi byatumye ikipe ya APR VC itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe kuko igishoboka ni uko yazegukana umwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya RRA ndetse na APR zigiye kongera guhurira ku mukino wa nyuma dore ko zaherukaga no guhura mu irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2024) ryabaye mu cyumweru gishize.

Umwanya wa gatatu mu bagore uzahuza ikipe ya East African University Rwanda ndetse na Wisdom School.

Imikino ya nyuma yose iteganyijwe kuri iki Cyumweru guhera mu masaha ya mugitondo.

Umukino Groupe scolaire officiel de Butare yatsinzemo Petit seminaire virgo fidelis wari ishiraniro
Umukino Groupe scolaire officiel de Butare yatsinzemo Petit seminaire virgo fidelis wari ishiraniro

Alphonse Rutsindura wibukwa, yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
 
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Abakanyujijeho nabo baba bahanganye
Abakanyujijeho nabo baba bahanganye

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe gusa.

Abana mu mashuri abanza nabo baba bahanganye
Abana mu mashuri abanza nabo baba bahanganye
Ni uku Petit Seminaire Virgo Fidelis yaserutse yambaye
Ni uku Petit Seminaire Virgo Fidelis yaserutse yambaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Alphonse Rutsindura ntiyari Padiri. Yari umugabo wubatse. Yari n’umuhanga kuko muri Institut Pedagogique National yizemo Psco peda yahoraga ari uwambere. Yari azi no guhimba ( mu manota) no kuririmba.
Imana imwakire inarinde udushami twe.

Ernest Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 9-06-2024  →  Musubize

Nta mwana wa Rutsindura warokotse umusore wabeshye ko ari uwe washatse kumuzungura yatsinzwe uruhenu muri Spreme court basanze ari umurundi banapimye ADN basanga yarabeshye.Imanza zirabihamya.

Kabindi yanditse ku itariki ya: 8-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka