#MemorialRutsindura: Amakipe ya REG na RRA ni yo yegukanye irushanwa (Amafoto)

Ikipe za REG na RRA mu bagore n’abagabo ni zo zegukanye irushanwa Memorial Rutsindura ya 2024 ryakinwaga ku nshuro ya 20 mu mpera z’iki cyumweru

Ni irushanwa ngarukamwaka ryakinwaga ku nshuro ya 20 hagamijwe kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu waka wa 1994.

Kuri iyi nshuro, Memorial Rutsindura yitabiriwe n’ibigo by’amashuri by’ibyiciro byose haba amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Si ibyo byiciro byitabiriye gusa kuko nk’uko bisanzwe iri rushanwa kandi rigaragaramo amakipe y’ababigize umwuga akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere abagabo n’abagore, abakanyujijeho (Veterans) ndetse n’abakina Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).

REG VC yegukanye igikombe mu bagabo
REG VC yegukanye igikombe mu bagabo

Mu makipe akina nk’ababigize umwuga, ikipe ya REG VC yongeye gukora ku gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisagara Volleyball Club ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 (19-25, 19-25, 25-22, 25-22, 8-15).

Ni umukino ikipe ya REG VC yayoboye amaseti abiri abanza ariko Gisagara ikaza kuva inyuma ikayishyura yose byatumye bajya gukina Kamarampaka yaje kwegukanwa na REG VC.

Rwanda Revenue yatwaye igikombe mu bagore
Rwanda Revenue yatwaye igikombe mu bagore

Rwanda Revenue Authority mu bagore bakina mu makipe akina mu cyiciro cya mbere, ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya APR WVC yari inabitse iki gikombe amaseti 3-1 (13-25, 25-16, 25-23, 25-21) kiba igikombe cya mbere APR VC ikiniye nticyegukane muri uyu mwaka dore ko ibikombe byose byakiniwe uyu mwaka yabyegukanye.

Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye A Level ndetse n’icyiciro rusange O level, amakipe ya Groupe Scolaire Officiel ya Butare ni yo yegukanye ibikombe atsinda amakipe ya Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2 mu mikino y’ishiraniro yabahuje.

Mu bakanyujijeho, ikipe y’abahoze biga muri Petit Séminaire Virgo Fidelis ni yo yegukanye igikombe itsinze Relax amaseti 3-1.

Mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball), ikipe ya Kwizera Pierre Marshall na Kansime Kagarama Julius ni yo yegukanye igikombe.

Rutsindura Alphonse wibukwaga, yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990. Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka