#MemorialRutsindura 2023: Amakipe yo muri Uganda n’u Burundi mu yitezwe

Kuva tariki ya 10-11 Kamena, mu Karere ka Huye muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, harongera guhurira ibihanganjye mu mukino wa Volleyball mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe kwibuka nyakwigendera Alphonse Rutsindura (Memorial Rutsindura), irushanwa rizaba ku nshuro ya 19.

Irushanwa rya Memorial Rutsindura rigiye kuba ku nshuro ya 19
Irushanwa rya Memorial Rutsindura rigiye kuba ku nshuro ya 19

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, cyagarukaga ku myiteguro y’iri rushanwa, ababishinzwe batangaje ko kuri iyi nshuro bongeye gutumira amakipe yo hanze y’u Rwanda, ndetsen ko hari n’ayamaze kugaragaza ubushake bwo kwitabira, arimo nk’akomoka mu bihugu bya Uganda n’u Burundi.

Memorial Rutsindura ni irushanwa ryibanda ku mukino wa Volleyball, nka kimwe mu byaranganga Alphonse Rutsindura, wari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball muri Petit Séminaire Virgo Fidelis, ndetse yewe akaba yaranabaye umuyobozi muri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, akaba kandi yaranakiniye ikipe y’Igihugu y’uwo mukino.

Ibyiciro by’amakipe azitabira uyu mwaka harimo amakipe yose mu bagabo n’abagore asanzwe akina mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri, amakipe y’abakanyujijeho (Veterans), amakipe ya ‘Tronc-commun’ n’ay’amashuri abanza mu bahungu n’abakobwa.

Padiri Habanabashaka Jean de Dieu uyobora Petit Séminaire Virgo Fidelis ya Butare
Padiri Habanabashaka Jean de Dieu uyobora Petit Séminaire Virgo Fidelis ya Butare

Padiri Habanabashaka Jean de Dieu uyobora Petit Séminaire Virgo Fidelis ya Butare, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse uyu mwaka bateganya gukoresha ibibuga byinshi, kugira ngo hirindwe ko imikino yazasozwa mu masaha akuze.

Ati “Kwiyandikisha birarangirana n’iki cyumweru tariki ya 2 Kamena, n’abandi barimo abaterankunga n’ubuyobozi bwa Leta turimo gukorana neza, kuko harimo igikorwa cyo kwibuka. Turimo kongera ibibuga kugira ngo imikino myinshi ijye ibera rimwe.”

Mu mwaka ushize wa 2022, UVC (ubu yahindutse Police VC) yegukanye igikombe muri Serie A y’abagore itsinze APR WVC amaseti 3-1.

Mu bagabo, ikipe ya Gisagara VC ni yo yegukanye irushanwa itsinze REG VC, iyitsinda amaseti 3-2.

Gisagara VC ni yo ibitse igikombe giheruka
Gisagara VC ni yo ibitse igikombe giheruka

Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, Collège du Christ Roi yatsinze PSVF amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Rutsindura yabaye kandi umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Yabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.

Ikipe ya UVC ubu yahindutse Police ni yo ifite igikombe giheruka
Ikipe ya UVC ubu yahindutse Police ni yo ifite igikombe giheruka

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

Visi Perezida w'Ihuriro ry'Abize muri Seminari nto ya Karubanda (ASEVIF), Mbaraga Alexis
Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abize muri Seminari nto ya Karubanda (ASEVIF), Mbaraga Alexis
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka