#MemorialKayumba2023: Amakipe ya FOREFRONT ni yo yihariye ibikombe (Amafoto).
Mu irushanwa rya “Memorial Kayumba” ryabaga ku nshuro ya 13 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, ryasojwe amakipe ya Police y’u Rwanda ari yo yihariye ibikombe.
Mu mwaka wayo wa mbere ashinzwe amakipe ya Police y’u Rwanda “FOREFRONT” yegukanye ibikombe mu byiciro byombi abagabo n’abagore bakina mu cyiciro cya mbere, nyuma yo kwitwara neza yombi ku mikino ya nyuma.
Ikipe ya “FOREFRONT” y’abagore yegukanye igikombe nyuma yo guhigika ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA) ku mukino wa nyuma iyitsinze amaseti 3 kuri 2 mu mukino wari ukomeye (23-25, 26-24, 15-25, 25-13, 14-16)
- Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange ashyikiriza igikombe ikipe ya Forefront y’abagore
- Tebogo ukomoka muri Botswana (wambaye no 14) ni umwe mu bakinnyi beza ba RRA
- Umukino wa REG na FOREFRONT wari ishiraniro
- Mutoni Bertille wa Forefront ashaka aho kunyuza umupira
Mu cyiciro cy’abagabo bakina mu cyiciro cya mbere, ikipe ya “FOREFRONT VC” yegukanye igikombe itsinze ikipe ya REG VC ibitse igikombe cya Shampiyona amaseti 3 kuri 1 (26-24, 22-25, 22-25, 19-25).
- Umunya-Cameroun Marechal Boyobo ashaka aho acisha umupira
- Ntagengwa Olivier na Vincent ba REG bazibira umupira
- FOREFRONT y’abagabo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda REG
Si mu cyiciro cya mbere bakinaga gusa kuko no mu bindi byiciro nkuko twabigarutseho mu nkuru zacu ziheruka nabo bakinaga nkaho mu cyiciro cya 2 (SERIE A) ikipe ya GS ST JOSEPH KABGAYI yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya NYANZA TSS amaseti 3 kuri 2.
My cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, igikombe cyegukanywe n’ikipe y’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa (GS MUGOMBWA) nyuma yo gutsinda Petit Seminaire Virgo Fidelis amaseti atatu ku busa.
Ikindi cyiciro cyitabiriye ni icyiciro cy’abatarabigize umwuga bahoze bakina umukino wa Volleyball aho ikipe y’Umucyo yatsinze TOUT AGE amaseti 3 kuri 2.
- Munezero Valentine mu kirere yataka umupira
Padiri Kayumba Emmanuel yari umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, aba umuyobozi muri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umukino wa Volleyball muri iri shuri yari abereye umuyobozi ndetse no mu Rwanda muri rusange.
Padiri Kayumba Emmanuel yitabye Imana muri 2009 aho kuva mu mwaka wa 2010 hatangijwe irushanwa ngaruka mwaka ryo kumwibuka rikaba ryibanda cyane ku mukino wa volleyball ndetse hakaba hatangiye kongerwamo n’indi mikino nko koga (Swimming).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|