Memorial Rutsindura: Amakipe 37 ni yo amaze kwemeza ko azitabira irushanwa

Guhera kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), haratangira irushanwa ngaruka mwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Tournoi Mémorial Alphonse Rutsindura”, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rikaba ritegurwa ku bufatanye n’ishuriri n’ihuriro ry’abize muri iyo Seminari (ASEVIF).

Mbaraga Alex, Perezida wungirije w'Ihuriro ry'abize muri PSVF (ASEVIF)
Mbaraga Alex, Perezida wungirije w’Ihuriro ry’abize muri PSVF (ASEVIF)

Ni irushanwa rihuza ibyiciro bitandukanye by’abakina Volleyball yo mu nzu (indoorvolleyball), ndetse n’iyo ku mucanga (beach volleyball), bikaba biteganyijwe ko rizatwara asaga miliyoni 30Frw.

Kugeza ubu amakipe asaga 37 ni yo amaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ngaruka mwaka ryari rimaze imyaka 2 ritaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibyo wamenya kuri Rutsindura Alphonse

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, aba umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’abagore 1988-1990. Yanabaye Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), aba n’umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Ikiganiro n'abanyamakuru kuri iryo rushanwa
Ikiganiro n’abanyamakuru kuri iryo rushanwa

Rutsindura yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana be batatu, Iriza Alain, Izere Arsene na Icyeza Alida.

Agaruka ku mabwiriza n’amategeko azaranga iri rushanwa, Mbaraga Alexis, Perezida wungirije wa ASEVIF, yasobanuye ko n’ubwo irushanwa rifunguye, ariko amakipe hari abakinnyi atemerewe gukinisha bijyanye n’icyiro akinamo.

Ati “Irushanwa rirafunguye ariko cyane cyane ku makipe makuru, naho ku makipe y’amashuri makuru ho twifuje ko ritaba rifunguye kugira ngo ikigo kitaba cyatira abandi bakinnyi bavuye mu kindi kigo kandi twifuza iterambere ry’abana. Naho ku makipe makuru akina mu kiciro cya mbere ho rwose rirafunguye”.

Akomeza avuga ko mu cyiciro cy’abakanyujijeho naho hari amategeko azagenderwaho ngo umukinnyi yemerewe kuba yakina.

Ati “Ku makipe y’abakanyujijeho nabo hari ibyo bagomba kuba bujuje kugira ngo umukinnyi yemererwe gukina mu bakanyujijeho, nk’aho agomba kuba nibura amaze imyaka 2 atagikina mu kiciro icyo ari cyo cyose muri Volleyball, kuba nibura afite imyaka 30 kuzamura”.

Uwari ahagarariye Sanlam isanzwe itera inkunga iri rushanwa
Uwari ahagarariye Sanlam isanzwe itera inkunga iri rushanwa

Aya ni amwe mu akipe yamaze kwemeza ko azitabira Tournoi Mémorial Alphonse Rutsindura:

 Amakipe makuru y’abagabo (Série A): APR VC, REG, Gisagara VC

 Amakipe makuru y’abari n’abategarugori (Série A): APR, RRA, United Volleyball Club, Ruhango, IPRC Huye, G.S. Gikore.

 Amakipe y’abahungu muri Série B: PSFV, GSOB, CXR, Gitisi, G.S. St Philippe Néri Gisagara, G.S. Marie Reine Kabgayi, G.S. Mugombwa, na IPRC Karongi.

 Amakipe y’abakanyujijeho (Les vétérans): Umucyo, Tout âge, Buffle fort

 Amakipe ya Tronc-commun: PSVF, GSOB, CXR, Regina Pacis Tumba

 Amakipe ya Primaire: E.P. Tumba, Ikibondo, Centre Scolaire Elena Guerra, Kiruhura, EP Mugombwa na EP Matyazo

Hazakinwa na Beach Volleyball ku bibuga bya GSOB

Ndabikunze Robert wari uhagarire REG nk'umuterankunga
Ndabikunze Robert wari uhagarire REG nk’umuterankunga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka