Memorial Rutsindura 2022: REG VC na Gisagara VC zageze ku mukino wa nyuma

Mu Karere ka Huye guhera ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 habereye irushwana ry’iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare. Uyu mwarimu by’umwihariko yari umutoza w’ikipe ya Volleyball y’iki kigo ndetse akanagira n’uruhare mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda. Rutsindura yitabye Imana yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

REG VC yageze ku mukino wa nyuma
REG VC yageze ku mukino wa nyuma

Ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya 18 muri rusange rikaba rihuje amakipe 30 ari mu byiciro bitandukanye. Harimo asanzwe akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, icyiciro cya kabiri, ibigo by’amashuri yisumbuye, amashuri abanza ndetse no mu bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball.

Mu mikino y’amajonjora yabaye ku wa Gatandatu mu makipe yo mu cyiciro cya mbere, amatsinda abiri yari agabanyijemo amatsinda abiri. Itsinda rya mbere ryari ririmo ikipe ya REG, APR VC, UR RWAMAGANA na UR CAVM. Muri iri tsinda ikipe ya REG na APR VC ni zo zazamutse muri ½ mu itsinda rya mbere.

Itsinda rya kabiri ryari ririmo ikipe ya Gisagara VC, UR CMHS, UR Huye na UR Nyarugenge. Muri iri tsinda amakipe ya Gisagara VC na UR CMHS ni zo zazamutse muri ½.

Amashuri yisumbuye na yo arahatana muri iri rushanwa
Amashuri yisumbuye na yo arahatana muri iri rushanwa

Mu mikino ya ½ ikipe ya REG VC yatsinze UR CMHS amaseti 3-0 mu gihe Gisagara VC yasezereye ikipe ya APR VC iyitsinze amaseti 3-1. Aya makipe abiri Gisagara VC na REG VC ni yo ahurira ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru.

Mu bari n’abategarugori, ikipe ya Rwanda Revenue Authority na APR WVC mu itsinda rya mbere ni zo zageze muri ½ mu gihe mu itsinda rya kabiri Ruhango VC na UVC ari zo zageze muri ½.

Mu bigo by’amashuri yisumbuye kuri iki cyumweru kandi muri ½ ikipe ya Christ-Roi irakina na ESSA Nyarugunga mu gihe Petit Seminaire Virgo Fidelis ikigo Alphonse Rutsindura yatoje gilina na Gitisi TVET.

Iyi mikino iri kubera ku bibuga bitandukanye birimo ibyo muri Groupe Scolaire Officielle de Butare, IPRC Huye ndetse na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare. Yose irasozwa kuri iki Cyumweru. Ni imikino yari imaze imyaka ibiri itaba kubera Covid-19 dore ko yaherukaga mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka