Karekezi Leandre wari watsinzwe amatora yongeye kwiyamamariza kuyobora FRVB

Karekezi Leandre wari watsinzwe mu matora yo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda (FRVB) yabaye ku wa 4 Gashyantare 2017, aratangaza ko yongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Karekezi Leandre wari watsinzwe amatora mu buryo butavuzweho rumwe yongeye kwiyamamariza umwanya wo kuyobora FRVB
Karekezi Leandre wari watsinzwe amatora mu buryo butavuzweho rumwe yongeye kwiyamamariza umwanya wo kuyobora FRVB

Ni nyuma y’uko Nkurunziza Gustave wari wamutsinze ku majwi 18 ku icyenda, yeguye ku buyobozi bwa FRVB mu kwezi kwakurikiye itorwa rye, agatangaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Mu kiganiro yagiranye na KT Sports, ikiganiro cya Siporo cya KT Radio, Karekezi Leandre yatangaje ko yamaze gutanga ibyangombwa byose byo kwiyamamaza, amatora akaba ateganijwe ku itariki ya 06 Gicurasi 2017.

Ati”Uwo twiyamamazanyije ubushize yavuyemo kubera ko atakibashije gukomeza kubera impamvu ze bwite, nanjye nahisemo kongera kwiyamamaza kandi nkaba n’ubundi nari niyamamaje nshaka kugira ibyo nahindura mu mukino wa Volley ball.

Abanyamuryango nibo bafite uburenganzira bwo gutora, nibangirira icyizere nzafatanya na bo guteza imbere Volley ball”.

Nkurunziza Gustave yeguye atayoboye manda nshya yatorewe
Nkurunziza Gustave yeguye atayoboye manda nshya yatorewe

Uyu mugabo wahoze ayobora Akarere ka Gisagara yavuze ko aramutse atowe azita cyane cyane ku kumenyekanisha uyu mukino w’intoki, ku buryo azawuvana mu mijyi akawugeza mu cyaro.

Ikindi kandi ngo arifuza ko Volley ball izajya ikinwa ihereye mu bana bato mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hakiyongeraho no kuzamura Volley Ball mu bakuru ikagera ku rwego rwo hejuru muri Afurika.

Karekezi Leandre niwe mukandida rukumbi wiyamamarije uyu mwanya wa Perezida wa FRVB, hakazatorwa kandi n’umubitsi kuko uwari watowe kuri uyu mwanya Uwera Jeanette nawe yeguye kuri uyu mwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka