Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ryatumije inama y’inteko rusange idasanzwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe2023, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatumije abanyamuryango baryo mu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 18 Werurwe ikabera i Kigali.

Nk’uko bigaragara mu butumire iri shyirahamwe ryoherereje abanyamuryango, ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe ku mwaka w’imikino wa 2023 harimo shampiyona n’igihe igomba gutangirira ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2023.

Ikindi kizigirwa muri iyi nama idasanzwe harimo no kuzuza inzego z’ubuyobozi muri komite iyoboye iri shyirahamwe uhereye kuri perezida wungirije ushinzwe amarushanwa wamaze gusezera kuri iyi mirimo muri federasiyo ya volleyball mu Rwanda.

Umwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa wahoze uyoborwa na Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar weguye kuri iyi mirimo muri Gicurasi umwaka ushize.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Jado Castar yari yatowe n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe muri Komite ya FRVB. Gusa, muri Nzeri 2021 yaje gufungwa azira amwe mu makosa yari yabaye mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabaye muri 2021 i Kigali mu Rwanda.

Tariki 14 Gicurasi 2022 nibwo Jado Castar yarekuwe nyuma yo gusoza igifungo cy’amezi umunani yari yakatiwe n’urukiko. Nyuma yo kurekurwa nibwo yatangaje ko asezeye ku mirimo yari yaratorewe muri FRVB ndetse akavuga ko yahamanyije n’umutima we ko bidashoboka ko yagaruka mu buyobozi bwa siporo iyo ari yo yose.

Ku ruhande rw’imikino iteganyijwe muri uyu mwaka, hazasuzumwa uko shampiyona y’umwaka ushize yagenze, hanashyirweho amatariki ya shampiyona y’umwaka wa 2023.

Muri iyi nama kandi ubuyobozi bwa FRVB buzageza ku banyamuryango gahunda y’imikino mpuzamahanga yaba ku makipe y’ibihugu ndetse n’ama clubs arimo kwitegura imikino ya Champions League izabera muri Tunisia muri Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka