Ikipe z’igihugu za Beach Volleyball zerekeje i Accra gushaka itike y’imikino ya Commonwealth

Nyuma y’amazi agera kuri 6 ibikorwa bya volleyball mu Rwanda bisa n’ibihagaze kubera ibihano byari byarafatiwe uyu mukino, kubera gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa mu mikino mpuzamahanga y’igikombe cya Afurika, iheruka kubera mu Rwanda muri Nzeri umwaka ushize. Nyuma kandi yo gucibwa amande ya miliyoni zisaga 120 ndetse bakaba bari barahagaritswe amezi atandatu, ubu u Rwanda rwongeye kwemererwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Abakinnyi, umutoza n'umusifuzi berekeje i Accra
Abakinnyi, umutoza n’umusifuzi berekeje i Accra

Muri iki gitondo cya tariki 24 Werurwe 2022, ahagana saa tatu za mu gitondo nibwo ikipe z’igihugu za Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach volleyball), zafashe rutemikirere zerekeza i Accra muri Ghana, aho bagiye gushaka itike y’imikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, izabera i Birmingham muri nyakanga kugeza muri Kanama uyu mwaka.

Habanzitwari Fils na Gatsinzi Venuste, nibo bagize ikipe y’igihugu y’abagabo naho Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha nibo bagize iy’abagore.

Umukino wa Beach Volleyball mu Rwanda ni umwe mu mikino ihagaze neza, kuko kugeza ubu ku rutonde rw’uko ihagaze muri aka karere iracyari imbere. Ikipe z’igihugu z’u Rwanda baheruka mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino ya Olympic Games, nyuma yaho abagabo batsinze ikiciro cya mbere cyari ku rwego rwa ‘zonal’, yabereye muri Eritrea muri Mutarama 2020, ariko bakaza gusezererwa ku rwego rw’umugabane, amarushanwa yabereye muri Morocco 2021.

Ku ruhande rw’abagore iyi kipe iheruka mu mikino nayo yo gushaka itike y’imikino Olimpic, aho nyuma yo kubona itike ku rwego rwa zonal cyangwa Akarere, imikino yabere muri Tanzania, bahise berekeza ku rwego rw’umugabane ariko nabo ntibarenga muri Morocco. Ni nyuma yuko kandi bari bavuye mu mikino ya All African Games, nayo yabereye muri Morocco 2019.

Aha bari basoje imyitozo yabo
Aha bari basoje imyitozo yabo

Usibye abo bakinnyi twagarutseho haruguru, ikipe y’igihugu kandi yajyanye n’umutoza mukuru ariwe Mudahinyuka Christopher ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga Ntanteteri Vedaste.

Iyi mikino iteganyijwe kuva tairiki 25 ikazarangira ku ya 29 Werurwe 2022, ikaba izitabirwa n’ibihugu 12 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bivuye ku mugabane wa Afurika.

Imikino ya Commonwealth izabera Birmingham mu Bwongereza kuva taliki ya 28 Nyakanga kujyeza tariki 18 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka