Ikipe ya Volleyball ya INATEK yakuye igikombe muri Uganda

Mu irushanwa ryasojwe ku cyumweru tariki 11/08/2013 mu gihugu cya Uganda ryateguwe n’ikigo gishinzwe ubwishingizi (National Social Security Fund), ikipe y’abagabo ya Volley ball ya INATEK yatsinze Kenya Administration Police ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

Ikipe y’Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK) imaze kubaka izina mu mukino wa volleyball aho abasore baryo begukanye ibikombe bitandukanye byo mu gihugu none bakaba bageze no ku rwego rwo kwegukana ibyo ku rwego rw’akarere.

Abakinnyi b'ikipe ya INATEK bafata ifoto y'urwibutso.
Abakinnyi b’ikipe ya INATEK bafata ifoto y’urwibutso.

Muri Kanama uyu mwaka, ikipe ya INATEK yegukanye igikombe ryo kwibuka abakinnyi ba volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itsinze APR VC amaseti 3-0.

Iyi kipe ifite abakinnyi bigaragaje mu mukino wa Volleyball mu gihugu nka Ndamukunda Flavien na Kwizera Jean Pierre uzwi nka Marshal begukanye icyo gikombe cyari cyitabiriwe n’amakipe 21 yaturutse muri Uganda, Kenya, u Burundi n’u Rwanda.

Kapiteni wa INATEK ashyikirizwa igikombe.
Kapiteni wa INATEK ashyikirizwa igikombe.

Herve Kagimbura, kapiteni w’ikipe ya INATEK yatangaje ko intsinzi yabo bayikesha abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu. Agira ati: “Abakinnyi bacu benshi bakinira ikipe y’igihugu bityo ni amahirwe yacu.”
Uretse kwegukana igikombe, umukinnyi wa INATEK yatowe nk’umukinnyi mwiza wigaragaje muri iryo rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 17.

Ikipe ya Kaminuza ya Nkumba muri Uganda ni yo yegukanye igikombe mu bagore itsinze ikipe ya Kampala Volleyball Club (KAVC) amaseti 3-2.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka