Ikipe ya Gisagara VC yatangiye umwiherero w’iminsi itatu

Ikipe ya Gisagara VC yateguye umwiherero uzayihuza n’abakozi bayo ukazamara iminsi itatu. Ni umwiherero utangira kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2020 ukazarangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 ukabera mu Karere ka Gisagara.

Ikipe ya Gisagara ya Volleyball
Ikipe ya Gisagara ya Volleyball

Ni umwiherero uzitabirwa n’abakozi bose ni ukuvuga, abakinnyi, abatoza, abayobozi, abaterankunga b’ikipe ku isonga Akarere ka Gisagara ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’imibereho y’iyi kipe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umunyamabanga w’iyi kipe Bwana Gatera Edmond, yavuze ko uyu mwiherero ugamije kongera kwibukiranya intego bari batangiranye umwaka. Yagize ati ”Ni umwiherero ugamije kongera kwibukiranya intego twari twihaye ndavuga gutwara ibikombe mu Rwanda ndetse no kugera ku mukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, kureba imibereho y’abakinnyi dore hari hashize amezi atanu ikipe tudahura na yo.”

Gatera yasibanuye ko amasezerano y’abakinnyi ari mu bindi bizaganirwaho, ati ”Dufite abakinnyi batandukanye basoje amasezerano n’abandi bashya dushaka kongera mu ikipe barimo: Kapiteni w’ikipe Ndamukunda Flavier , visi kapiteni Akumuntu Kavalo Patrick , Amdoundou Djibril ukomoka muri Niger, Rugira Barrack na Olivier Karangwa. Bamwe muri aba bakinnyi hari abamaze kongera amasezerano navuga ko uyu mwiherero uzashyira akadomo kuri ibi byose.”

Mbere yo kwinjira kuri uyu mwiherero hateguwe igikorwa cyo gupima abazawitabira icyorezo cya COVID-19.

Shampiyona ya Volleyball yasubitswe Gisagara VC iri ku mwanya wa mbere aho yari ifite amanota 21 ikurikiwe na REG VC ifite amanota 22.

Kuba REG ari yo ifite amanota menshi, itegeko rivuga ko mu gihe hatondekwa uko amakipe agomba gukurikirana mu irushanwa iryo ari ryo ryose, habanza imikino amakipe yatsinze n’iyo yatsinzwe.

Nyuma yo kureba imikino nibwo harebwa amanota amakipe afite. Icya gatatu kirebwa ni amaseti yagiye aboneka mu mikino amakipe yagiye akina.

Ikipe itsinze amaseti atatu ku busa ihabwa amanota atatu, ikipe itsinze amaseti atatu kuri abiri igahabwa amanota abiri, iyatsinzwe igahabwa inota rimwe. Ikipe itsinze amaseti atatu kuri imwe ihabwa amanota atatu, itsinzwe igahabwa ubusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka