Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yasezerewe mu gikombe cy’isi idatsinze umukino n’umwe

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 19 yasezerewe mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Mexique, nyuma yo gutsindwa imikino ine yose yo mu itsinda yari iherereyemo bituma ifata umwanya wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda yabanje gukorera imyitozo y’ibyumweru bibiri muri Turukiya, yahuye n’akazi gakomeye imbere y’amakipe yari kumwe nayo mu itsinda mu gikombe cy’isi, kuko yabanje gutsindwa n’Ubufaransa amaseti 3-0 kandi irushwa cyane (25-16, 25-12, 25-18).

Umukino wa kabiri muri iryo tsinda, ikipe y’u Rwanda yagerageje kwitwara neza imbere ya Finland zendaga kunganya ingufu, amakipe yombi anganya amaseti 2-2, maze hitabazwa iseti ya gatanu bita ‘seoul’ birangira Finland itsinze u Rwanda amaseti 3-2.

Mu mikino ibiri ya nyuma mu itsinda, ikipe y’u Rwanda yongeye guhura n’akazi gakomeye imbere y’Uburusiya ndetse na Iran.

Uburusiya imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe gihatanirwa, yatsinze u Rwanda amaseti 3-0 ku buryo buyoroheye cyane (25-13, 25-18, 25-16), maze u Rwanda rusoza imikino yo mu itsinda rutsinzwe na none na Iran amaseti 3-0 nabwo bigaragara ko u Rwanda ruri ku rwego rwo hasi (25-19, 25-19, 25-16).

Nyuma yo gutsindwa umusubizo, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Jean Marie Nsengiyumva avuga ko abakinnyi be barushijwe cyane igihagararo ndetse n’inararibonye kuko ari ubwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye igikombe cy’isi, ngo akenshi abakinnyi bagiraga igihunga no gukurikiza ibyo umutoza ababwira akenshi bikabagora.

Nsengiyumva avuga ko uko batsindwaga ari nako bagendaga biga byinshi ahamya ko bizabagirira akamaro mu minsi iri imbere.

Nyuma yo kuba iya nyuma muri iryo tsinda igahita inasezererwa, ikipe y’u Rwanda ku wa gatatu tariki 03/07/2013, izava mu mujyi wa Tijuana ahaberaga imikino myinshi yo mu matsinda, yerekeze mu mujyi wa Mexicali.

Aho Mexicali ni ho ikipe y’u Rwanda izajya gukina n’andi makipe yamaze gusezererwa, mu rwego rwo gushaka imyanya myiza ku urutonde rw’amakipe yitabiriye irushanwa (Matches de classement), bikaba bitegenyijwe ko ikipe y’u Rwanda izakina na Tuniziya nayo yabaye iya nyuma mu itsinda rya mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka