Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yabuze itike y’igikombe cy’isi ku munota wa nyuma

Mu mikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yabereye muri Cameroun, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yabuze iyo tike, ariko yitwaye neza itsinda amakipe atatu muri ane yari kumwe nayo mu itsinda.

Mbere y’irushanwa, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Paul Bitok yavugaga ko afite impungenge z’uko ikipe ye izitwara imbere y’amakipe y’ibihangange yari kumwe nayo mu itsinda nka Cameroun, Algeria, Nigeria na Gabon, dore ko yavugaga ko u Rwanda rutiteguye neza uko yabyifuzaga.

Ariko u Rwanda rugeze muri iyo mikino, uretse umukino wa mbere rwatsinzwe na Algeria amaseti 3-1, u Rwanda rwatsinze indi mikino yose uko ari itatu yakurikiyeho.

Ikipe y'u Rwanda yatsinze Gabon, Cameroun na Nigera ariko itsindwa na Algeria.
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Gabon, Cameroun na Nigera ariko itsindwa na Algeria.

Mu mukino wa kabiri, u Rwanda rwatsinze Cameroun iri imbere y’abakunzi bayo amaseti 3-1 (25-20, 25-20, 22-25 na 25-17), mu mukino wa gatatu u Rwanda rutsinda Gabon nayo amaseti 3-1, rusoreza kuri Nigeria rwatsinze nayo amaseti 3-1.

Kugirango hamenyekane ikipe izajya mu gikombe cy’isi byabanje kugorana, kuko u Rwanda, Algeria na Cameroun zanganyaga amanota icyenda zose kuko zari zaratsinze imikino ingana.

Bitewe n’uko mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne kuva tariki ya 31/8/2014 hagomba kujyayo ikipe yabaye iya mbere mu itsinda, byabaye ngombwa ko harebwa ikipe yatsinze amanota menshi muri iyo mikino, maze hakomeza Cameroun.

Ikipe y'u Rwanda yatsinze amakipe atatu muri ane yari kumwe nayo mu itsinda, gusa ntiyabasha kubona itike yo kuzakina igikombe cy'isi.
Ikipe y’u Rwanda yatsinze amakipe atatu muri ane yari kumwe nayo mu itsinda, gusa ntiyabasha kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Nubwo ikipe y’u Rwanda itabashije kubona itike y’igikombe cy’isi, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Gustave Nkurunziza avuga ko yishimiye uko ikipe yitwaye, kandi ko bazakomeza kuyitaho kugirango izitware neza mu yandi marushanwa.

Ati “Kuri njyewe ibintu iriya kipe yacu yakoze sinanabitekerezaga, nkurikije amakipe twari kumwe mu itsinda n’izina yubatse kuri uyu mugabane. Habuze ho gato ngo tujye mu gikombe cy’isi, ariko ntabwo ducika intege ahubwo turakomeza kwita ku bakinnyi bacu, hari andi marushanwa imbere kandi ndizera ko tuzayitwaramo neza”.

Ikipe y’u Rwanda yari yarabonye itike yo kujya mu marushanwa ya nyuma yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu marushanwa y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka