Ikipe y’abanyarwandakazi yari yageze muri 1/8 imaze gusezererwa

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomezaga imikino ya 1/8 itari yaraye ibaye, aho ikipe imwe y’u Rwanda y’abagore yari isigayemo imaze gusezererwa

Mu karere ka Rubavu hakomeje kubera irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, aho ibihugu 39 byaturutse ku mpande zitandukanye z’Isi ari byo byitabiriye.

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe imwe y’Abanyarwanda mu bagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick yasezerewe muri mikino ya 1/8 , aho yatsinzwe Brinck na Thomsen bo muri Danmark.

U Rwanda rwasezerewe n'ikipe y'abavandimwe bakomoka muri Ukraine
U Rwanda rwasezerewe n’ikipe y’abavandimwe bakomoka muri Ukraine

Kuri uyu munsi hari hatahiwe ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero nayo yari yabashije kubona itike ya 1/8, aho yaje gusezererwa n’iya Ukaraine igizwe n’abavandimwe Inna Makhno ndetse na Iryna Makhno.

Iyi kipe yo muri Ukraine yaje gutsinda abanyarwandakazi mu buryo butayigoye iyitsinze amaseti 2-0, iya mbere yayitsinze amanota 21 kuri 7, naho iya kabiri iyitsindira ku manota 21 ku 9.

Nyuma y’iyi mikino hakomeje imikino ya ¼ ku makipe yabashije gukomeza, naho ku munsi w’ejo hakazakinwa imikino ya ½ cy’irangiza ndetse n’umukino, ari nawo munsi amarushanwa azasozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka