Hakozwe impinduka mu buryo bwo gukina Shampiyona ya Volleyball

Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2020/2021 irakinwa mu byiciro. Ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho shampiyona yakinwaga umukino ubanza n’uwo kwishyura, nyuma hagakinwa imikino ya Kamarampaka (Playoffs) ubundi hakaboneka ikipe itwara igikombe.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yabaye tariki ya 06 Gashyantare 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga, yanzuye ko shampiyona ikinwa mu byiciro aho gukinwa uko yari isanzwe ikinwa.

Uyu mwanzuro uvuga ko buri kipe izajya yakira amakipe yose umunsi umwe. Urugero ikipe ya Gisagara VC niba izakira umunsi wa mbere wa shampiyona, amakipe yose y’abagabo akina shampiyona azahurira i Gisagara ahure hagati yayo maze habarwe amanota buri kipe yagize kuri uwo munsi. Buri kipe yose ikina shampiyona ikazakira icyiciro.

Ni izihe nyungu ziri muri ubu buryo bushya?

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ruterana Fernand, yavuze ko abakinnyi bagiye kubona imikino myinshi. Yagize ati "Inyungu ni nyinshi ku bakinnyi, ubu buryo burafasha abakinnyi bamaze igihe badakina kubona imikino myinshi aho usanga muri weekend (mu mpera z’icyumweru) umukinnyi yakinaga umukino umwe ariko ubu azajya akina hejuru y’imikino ine."

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa muri FRVB Ruterana Fernand
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa muri FRVB Ruterana Fernand

Ingengo y’imari amakipe yakoreshaga nta kiri buhinduke kuko hari ayararaga aho akinira agakina umukino umwe akagaruka ariko iyi nshuro ikiziyongera ni imikino gusa.

Financial Fair Play ishobora gutangira muri FRVB

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga, muri iyi nteko rusange bagarutse no ku buryo bwo kugura no kugurisha abakinnyi. Yagize ati "Usanga ikipe twakira imanza za buri munsi hagati y’abakinnyi n’amakipe aho amakipe asinyisha abakinnyi ku mafaranga menshi n’umushahara uhanitse ugasanga nyuma y’igihe gito batangiye gusubiranamo kuko ikipe yanze kubahiriza ibikubiye mu masezerano. Turashaka gufasha abakinnyi gusinyira bike bazabona ,amakipe na yo akareka kwizeza abakinnyi ibitangaza."

Ruterana yakomeje ati "Urugero rufatika usanga ikipe isinyisha umukinnyi ikamwemerera Miliyoni eshanu n’umushahara wa Miliyoni ku kwezi mu myaka. Ubibaze neza umukinnyi atwara miliyoni 25 mu myaka ibiri, ikipe idafite abaterankunga usanga zigorwa no kwishyura aba bakinnyi,umukinnyi yakenera kugenda ikipe ikamukumira kuko aba akiyifitiye amasezerano."

RP- IPRC Musanze VC izakina icyiciro cya mbere mu bagabo
RP- IPRC Musanze VC izakina icyiciro cya mbere mu bagabo

Mu bindi byaganiriweho mu nteko rusange harimo kwakira abanyamuryango bashya barimo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge izatangirira mu cyiciro cya Kabiri na RP-IPRC Musanze izakina shampiyona mu cyiciro cya Mbere.

Iyi nama yafashe umwanzuro ko shampiyona izatangira tariki ya 20 Werurwe 2021 mu gihe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zaba zorohejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka