Gisagara VC yisanze mu itsinda rimwe na Port Douala yo muri Cameroon

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (2022 Africa Club Championship), yisanze mu itsinda rya kane aho irisangiye n’ikipe nka Port Douala yo muri Cameroon ndetse na Equity yo mu gihugu cya Kenya.

Gisagara VC ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona
Gisagara VC ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona

Iri rushanwa byari biteganyijwe ko ryagombaga gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022, gusa ryaje gushyirwa kuri iki Cyumweru nyuma y’uko hari amakipe yari atarabasha kugera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia aho amarushanwa nyirizina azabera.

Inama ibanziriza irushanwa ikanagena uko amakipe azahura (Technical Meeting), isize ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu itsinda rya kane cyangwa Group D aho iri kumwe na Port Douala yo muri Cameroon, Customs yo muri Nigeria, Equity Bank yo muri Kenya ndetse na Gisagara ihagarariye u Rwanda.

Si ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igiye guhura na Port Douala kuko n’umwaka ushize ikipe ya REG VC yahuye n’iyi kipe maze Port Douala itsinda ikipe ya REG VC amaseti 3 kuri 2 kuko bakijijwe n’iseti ya kamarampaka.

Gisagara VC ubwo yasesekaraga i Tunis ku kibuga cy'indege
Gisagara VC ubwo yasesekaraga i Tunis ku kibuga cy’indege

Biteganyijwe ko irushanwa ritangira mu gitondo cyo kuri iki cyumweru aho mu itsinda hazazamukamo amakipe abiri maze akerekeza muri ¼.

Gisagara Volleyball Club n’ubwo hari abakinnyi bagifite ibibazo by’ibyangombwa ariko mu bakinnyi 14 yajyanye harimo abakinnyi 8 bose bari mu ikipe y’Igihugu yegukanye umwanya wa 6 mu gikombe cya Afurika giheruka kubera i Kigali mu Rwanda muri Nzeri 2021.

Gisagara irimo kubarizwa mu mujyi wa Kelibia muri Tunisia
Gisagara irimo kubarizwa mu mujyi wa Kelibia muri Tunisia

Dore uko tombola yagenze:

Itsinda rya 1:

Kelibia (Tunisia)
FAP (Cameroon)
Al Ahly (Egypt)

Itsinda rya 2:
Esperance (Tunisia)
Wolaita (Ethiopia)
AS Douanes (Cameroun)

Itsinda rya 3:
Kenya Ports Authority (Kenya)
VC Espoir (DRC)
INJS of Ivory Coast (ivory coast)
Madda University of Ethiopia (Ethiopia)

Itsinda rya 4:
Port Douala (Cameroun)
Nigeria Custom Services (Nigeria)
Equity Bank (Kenya)
Gisagara VC (Rwanda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka